Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Miss Naomie yasekeje abantu baratembagara ubwo yashimaga Imana mu rusengero akanyuzamo agakubita akavugirizo

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Naomie yasekeje abantu baratembagara ubwo yashimaga Imana mu rusengero akanyuzamo agakubita akavugirizo
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho agaragaza Miss Nishimwe Naomie ari gushima Imana mu itorero, anyuzamo akabatera urwenya akanakubita akavugirizo, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Agace k’amashusho yafatiwe mu rusengero, kagaragaza Miss Naomie ari ku ruhimbi imbere y’abakristu ashima Imana.

Muri uko gushimana Imana, avuga ko yagiye imukorera ibitangaza bidasanzwe kuko yabaga afite inshingano nyinshi zamusabaga ubushobozi bw’amafaranga ariko ku bw’amahirwe akayabona.

Ati “Nishyuriraga umuntu amafaranga y’ishuri kandi mu byukuri sinzi ahantu nakuraga amafaranga, kuko iyo umuntu ahembwe agira utuntu twinshi, akishyuraaa agasanga asigaranye amafaranga angahe …byuuuuu [akubita akavugirizo agaragaza ko amafaranga ahita ashira].”

Abakritsu bari bateraniye mu rusengero bahise basekera icyarimwe, na we akomeza agira ati “kuri njye ntabwo nzi ahantu nakuraga amafaranga, ariko Imana yaranshoboje akaba yararangije muri uyu mwaka.”

Uyu mukobwa watsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, akomeza ashima Imana nubundi akoresheje imvugo zuzuye urwenya.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie wabatijwe muri Werurwe mu itorero rya Noble Family Church, riyobowe na Apôtre Mignone Kabera. Avuga ko gutanga Amaturo ndetse na Kimwe mu icumi (1/10) bigora cyane Urubyiruko. pic.twitter.com/G64yvU3vsK

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) July 28, 2022

Akomeza avuga ko no mu bizwi nko gutanga icyacumi, na bwo yagiye ahura n’imbogamizi kuko mu mushahara yabonaga yibazaga ukuntu akuramo iryo turo ry’Imana akanuzuza izindi nshingano zimusaba amafaranga, bikamushobera.

Ati “Ariko njyewe nabonaga amafanga, umhuuuu [nabwo abakristu barongera baraseka] nkabwira Imana ngo ‘Mana nawe urabibona ibivamo, amafaranga arashize, agiye he?’…nkabwira Imana nti ‘reka nguheho macye [bongera guseka] ukundi kwezi nzayongeraho noneho nyakube’ muri macye nkiguriza nkabwira Imana nti ‘nguriza amafaranga’.”

Yakomeje avuga ko hari n’irindi jwi ryazaga rigasa nk’aho rimuca intege ku gutanga icya cumi, ati “noneho nkumva umutima urambwiye ngo ‘ese uzi ko aya mafaranga ubona ari akazi Imana yaguhaye ngo ujye ubasha gukemura utubazo twawe?’.”

Aya masengesho, yari yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry ndetse n’umukinnyi wa ruhago Danny Usengimana, yari yabereye mu rusengero rw’itorero Noble Family Church riyoborwa n’umupasiteri umaze kubaka izina Apotre Migone Kabera.

Agace k’amashusho yafatiwe muri aya masengesho, kagaragaza Miss Naomie ari gushima Imana, gakomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za bamwe bashimishijwe n’uburyo uyu mukobwa yakoreshaga imvugo zisekeje ari no gutanga ubutumwa bukomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Next Post

Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

Vava ukomeje kwamamara kubera indirimbo “Dore imbogo,…” yari yabihanuriwe n’Umunyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.