Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri, ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, bwa mbere agezwa imbere y’Urukiko, yemeye ko yigeze kunywa urumogi, ariko ko urwo yafatanywe na we atazi aho rwaturutse.
Moses Turahirwa washize inzu y’imideri izwi nka Moshions, uyu munsi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo Ubushinjacyaha bumusabire gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bumusabira gukurikiranwa afunze, bwatangaje ko ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse n’ibizamini bikaba byaragaragaje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.
Moses Turahirwa yasanganywe urumogi iwe mu rugo rwari ruri mu ishati ye. Aho ibi byose biri mu bimenyetso bishingirwaho hagaragazwa ko iki cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akekwaho, yagikoze.
Uyu musore yisobanuye yemera ko yanyoye urumogi, ariko ko atigeze arunywera mu Rwanda ahubwo ko yarunywereye mu Butaliyani ubwo yahabaga mu gihe cy’imyaka ibiri.
Yavuze kandi ko muri iki Gihugu yanywereyemo urumogi, ho bidafatwa nk’icyaha, ku buryo yarunywaga ari ibisanzwe, yumva nta cyaha yari ari gukora.
Ku rumogi rwasanzwe mu mufuka w’ishati ye, Moses yavuze ko na we atazi uburyo rwahageze kuko yari ikiri nshya yari atarambara, ku buryo atazi uwarushyizemo.
Moses Turahirwa kandi aregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, igaragaza ko yemerewe kwandikirwamo ko ari igitsinagore.
Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ariko akaza kuyisiba mu gihe gito nyuma yuko ayishyizeho, anashima Leta y’u Rwanda kuba yarabimwemereye.
Kuri iki cyaha, yisobanuye avuga ko iby’iyi nyandiko yabikoze ari gukina Film ye yitwa Kwanda, kandi ko iriya Pasiporo atigeze agaragaza nimero yayo.
Yavuze ko iyo nyandiko ya Pasiporo yagaragaje, nta hantu na hamwe yigeze ayikoresha, ku buryo byafatwa nk’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Uregwa wasabaga gukurikiranwa ari hanze, yanatanze ingwate zirimo inzu ye y’imideri ya Moshions, ndetse n’umuvandimwe we [mushiki we] wemeye kumwishingira.
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa, rwanzura ko icyemezo kizasomwa ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.
RADIOTV10