Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Moses imbere y’Urukiko yatanze ibisobanuro bitunguranye ku cyaha cyo kunywa urumogi

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Moses imbere y’Urukiko yatanze ibisobanuro bitunguranye ku cyaha cyo kunywa urumogi
Share on FacebookShare on Twitter

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri, ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, bwa mbere agezwa imbere y’Urukiko, yemeye ko yigeze kunywa urumogi, ariko ko urwo yafatanywe na we atazi aho rwaturutse.

Moses Turahirwa washize inzu y’imideri izwi nka Moshions, uyu munsi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo Ubushinjacyaha bumusabire gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bumusabira gukurikiranwa afunze, bwatangaje ko ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse n’ibizamini bikaba byaragaragaje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.

Moses Turahirwa yasanganywe urumogi iwe mu rugo rwari ruri mu ishati ye. Aho ibi byose biri mu bimenyetso bishingirwaho hagaragazwa ko iki cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akekwaho, yagikoze.

Uyu musore yisobanuye yemera ko yanyoye urumogi, ariko ko atigeze arunywera mu Rwanda ahubwo ko yarunywereye mu Butaliyani ubwo yahabaga mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yavuze kandi ko muri iki Gihugu yanywereyemo urumogi, ho bidafatwa nk’icyaha, ku buryo yarunywaga ari ibisanzwe, yumva nta cyaha yari ari gukora.

Ku rumogi rwasanzwe mu mufuka w’ishati ye, Moses yavuze ko na we atazi uburyo rwahageze kuko yari ikiri nshya yari atarambara, ku buryo atazi uwarushyizemo.

Moses Turahirwa kandi aregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, igaragaza ko yemerewe kwandikirwamo ko ari igitsinagore.

Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ariko akaza kuyisiba mu gihe gito nyuma yuko ayishyizeho, anashima Leta y’u Rwanda kuba yarabimwemereye.

Kuri iki cyaha, yisobanuye avuga ko iby’iyi nyandiko yabikoze ari gukina Film ye yitwa Kwanda, kandi ko iriya Pasiporo atigeze agaragaza nimero yayo.

Yavuze ko iyo nyandiko ya Pasiporo yagaragaje, nta hantu na hamwe yigeze ayikoresha, ku buryo byafatwa nk’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uregwa wasabaga gukurikiranwa ari hanze, yanatanze ingwate zirimo inzu ye y’imideri ya Moshions, ndetse n’umuvandimwe we [mushiki we] wemeye kumwishingira.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa, rwanzura ko icyemezo kizasomwa ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 1 =

Previous Post

Uko abasore bakiri bato bibye 1.500.000Frw bakayafatanwa bamaze kuyagabana

Next Post

Umusesenguzi agaragaje ikirengagijwe n’Umuryango wiyemeje kohereza izindi ngabo muri Congo

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusesenguzi agaragaje ikirengagijwe n’Umuryango wiyemeje kohereza izindi ngabo muri Congo

Umusesenguzi agaragaje ikirengagijwe n’Umuryango wiyemeje kohereza izindi ngabo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.