Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga mu guhanga imideri, Moise Turahirwa uzwi nka Moses, washinze inzu y’imideri ikomeye ya Moshions, yongeye gushyira hanze ifoto yambaye uko yavutse, avuga ko agiye gusenga.

Ni ifoto yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, igaragaza uyu musore avuye mu bwogero bwa kizungu (Piscine) ashyiraho ubutumwa ko agiye mu rusengero.

Gusa nyuma y’iminota ikabakaba mirongo itanu, uyu musore ufite izina rikomeye mu guhanga imideri mu Rwanda, yasibye iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram, mu gihe ahashyirwa ubutumwa buzwi nka Status, na ho hagaragara amashusho y’uyu musore yambaye ubusa.

Moses yashyize hanze iyi foto nyuma y’umwaka n’igice ashyize indi kuri Instagram na yo yateje impaka, ubwo yavugaga ko ari kwamamaza ubwoko bw’imyambaro agiye gushyira hanze.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, Moses na bwo yari yashyize ifoto kuri Instagram na bwo yambaye ubusa ariko yakinze agatambaro ku myanya y’ibanga ye.

Ni ifoto yazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo n’abasabye inzego zishinzwe umuco, kubyinjiramo zikagira icyo zikora, mu gihe hari n’abavuze ko bagiye gutwika imyenda baguze mu nzu ya Moshions.

Nanone kandi muri Mutarama umwaka ushize wa 2023, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye amashusho akojeje isoni y’uyu musore wariho akorana imibonano mpuzabitsina n’abandi b’igitsinagabo, aho yaje kuvuga ko ari ayo azifashisha muri film yari ari gukora ivuga ku myororokere y’Ingagi.

Muri Mata umwaka ushize, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi ndetse no gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu musore wari watawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko Pasiporo ye yemerewe na Leta y’u Rwanda ko handikwamo ko ari igitsinagore, yaje gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi dore ko yanarusanganywe iwe.

Muri Kamena 2023, Moses yaje kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’uko atakambiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, avuga ko igihe yari amaze mu Igororero yari amaze kwiga byinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − three =

Previous Post

Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2

Next Post

EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande

EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.