Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa
Share on FacebookShare on Twitter

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri izwi nka Moshions uregwa gutunda, kubika, no kunywa ibiyobyabwenge, yemereye Urukiko ko yanyoye ikiyobyabwenge cy’urumongi ngo kugira ngo yirengagize ibibazo by’agahinda gakabije afite.

Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yagejejwe mu gitondo cya kare.

Umushinjacyaha yavuze ko Moses aregwa icyaha cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yari akuye muri Kenya.

Uyu muhanga mu guhanga imideri ubwo yari ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yabanje gufatwa n’ikiniga yumvikana arira.

Moses Turahirwa wumvikanaga mu gahinda, yavuze yafunzwe kubera ibyo yatangaje ku mukuru w’Igihugu, mu gihe Ubushinjacyaha ndetse n’Ubugenzacyaha buhuriza ku kuba aregwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse mu mubiri we akaba yarasanzwemo igipimo cyo hejuru.

Uregwa utahakanye ibyo kunywa urumogi, yahakanye icyaha cyo gutunda urumogi, avuga ko iyi mvugo yaba iremereza icyaha, ahubwo ko we yafatanuwe utugarama tubiri tw’iki Kiyobyabwenge muri garama eshanu yari yakuye muri Kenya.

Moses Turahirwa yavuze ko n’izo Garama ebyiri yazitanze ku bushake atigeze ahangana n’inzego, aboneraho no kwemerera Urukiko ko anyway iki kiyobyabwenge.

Yavuze ko anyway urumogi kugira ngo rumufashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije afite, dore ko asanzwe afite abagana bo mu mutwe batangiye kumuganiriza kugira ngo akire.

Yavuze kandi ko yari akomeje urugendo rwo kwivuza ingaruka z’urumogi, ndetse ko yari afite itike y’indege igomba kumwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America kujya kwivurizayo.

Uyu muhangamideri yasabye Urukiko kurekurwa ngo kuko afite indwara y’agahinga gakabije, mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uregwa yakoze insubiracyaha kuko n’ubundi iki cyaha yagikurikiranyweho, bityo ko Urukiko rukwiye gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kubera uburemere bw’insubiracyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 11 =

Previous Post

Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n’ibyo bazagendera kure

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n’ibyo bazagendera kure

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n'ibyo bazagendera kure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.