Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri izwi nka Moshions uregwa gutunda, kubika, no kunywa ibiyobyabwenge, yemereye Urukiko ko yanyoye ikiyobyabwenge cy’urumongi ngo kugira ngo yirengagize ibibazo by’agahinda gakabije afite.
Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yagejejwe mu gitondo cya kare.
Umushinjacyaha yavuze ko Moses aregwa icyaha cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yari akuye muri Kenya.
Uyu muhanga mu guhanga imideri ubwo yari ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yabanje gufatwa n’ikiniga yumvikana arira.
Moses Turahirwa wumvikanaga mu gahinda, yavuze yafunzwe kubera ibyo yatangaje ku mukuru w’Igihugu, mu gihe Ubushinjacyaha ndetse n’Ubugenzacyaha buhuriza ku kuba aregwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse mu mubiri we akaba yarasanzwemo igipimo cyo hejuru.
Uregwa utahakanye ibyo kunywa urumogi, yahakanye icyaha cyo gutunda urumogi, avuga ko iyi mvugo yaba iremereza icyaha, ahubwo ko we yafatanuwe utugarama tubiri tw’iki Kiyobyabwenge muri garama eshanu yari yakuye muri Kenya.
Moses Turahirwa yavuze ko n’izo Garama ebyiri yazitanze ku bushake atigeze ahangana n’inzego, aboneraho no kwemerera Urukiko ko anyway iki kiyobyabwenge.
Yavuze ko anyway urumogi kugira ngo rumufashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije afite, dore ko asanzwe afite abagana bo mu mutwe batangiye kumuganiriza kugira ngo akire.
Yavuze kandi ko yari akomeje urugendo rwo kwivuza ingaruka z’urumogi, ndetse ko yari afite itike y’indege igomba kumwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America kujya kwivurizayo.
Uyu muhangamideri yasabye Urukiko kurekurwa ngo kuko afite indwara y’agahinga gakabije, mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uregwa yakoze insubiracyaha kuko n’ubundi iki cyaha yagikurikiranyweho, bityo ko Urukiko rukwiye gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kubera uburemere bw’insubiracyaha.
RADIOTV10