Moses wambika abakomeye nyuma y’ifoto yarikoroje yafashe icyemezo kiremereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Moses Turahirwa uzwiho gukora imyambaro yambarwa n’abakomeye barimo abayobozi bakuru, akaba aherutse gushyira hanze ifoto yazamuye impaka ndende, yatangaje ko yeguye ku mwanya wo gutegura imyenda muri kompanyi ya Moshions yashinze.

Ifoto y’uyu muhanga mu byo gutegura imyambaro ndetse n’imideri, yashyize hanze ifoto ku wa Kabiri w’iki cyumweru, imugugaragaza asa nk’uwambaye ubusa yakinze umwenda ku myanya y’ibanga ye.

Izindi Nkuru

Ni ifoto yateje impaka ndende, bamwe bamugaya uko yigaragaje mu gihe asanzwe yambika abantu bakomeye barimo n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu.

Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze iyi foto, Moses Turahirwa yashyize ubutumwa kuri Twitter avuga ko yafashe icyemezo cyo kwegura.

Yagize ati “Namaze kwegura ku mwanya w’utegura imyambaro y’abagabo n’abagore (designer). Nize byinshi kuri uyu mwanya, kandi byanteye imbaraga zo kwikorera ibyanjye.”

Moses yasoje ubutumwa bwe avuga ko yizeye ko abantu bazakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye byo mu gihe kizaza.

Moses Turahirwa yagaragaye mu ifoto itangaje

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nick says:

    Umuntu atanga ibyo afite mumutwé we nibiriyà afite nyine yariyabona diamond cg Jay z abyambara cg yamamariza Adidas ñgo nibÿo bamutegetse fuck u tumbafu woe feke mn jyukôra ibicuruza mn Kandi bikubahisha nku umunyarwanda

  2. Nick says:

    Gg Eddy kenzo urîguhatanira grammar award

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru