• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mozambique: Ibyihebe byaciwe intege na RDF byubuye umutwe noneho byadukana gushimuta

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mozambique: Ibyihebe byaciwe intege na RDF byubuye umutwe noneho byadukana gushimuta
Share on FacebookShare on Twitter

Imitwe ikorera ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, imaze iminsi irwanywa n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’iki Gihugu, iravugwaho guhindura umuvuno, aho ubu uri gushimuta abana.

Iyi mitwe y’iterabwoba, iravugwaho kuba yaragabye ibitero byashimuse abana barenga 70 muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe na Perezida Filipe Nyusi w’iki Gihugu.

Nyusi kandi yari aherutse gutangaza ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba bagendera ku mahamwe ya kisilamu bahinduye umuvuno basigaye bagaba ibitero bagamije gushimuta abana, ibintu bihangayikishije igihugu.

Abaganga batagira umupaka bo bavuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka abantu hafi ibihumbi 100 bavuye mu byabo barahunga kandi 60% by’abahunze ni abana, naho ibigo by’amashuri bigera ku 129 byafunze imiryango.

Kuva mu mwaka wa 2017, Mozambique yibasiwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye ku mutungo kamere, aho abo barwanyi bicaga abantu urw’agashinyaguro babaciye imitwe, abandi bakabashimuta.

Ni ibintu byasize Igihugu cyugarijwe n’ubukene, abaturage benshi batakaza akazi, abandi basigara badafite aho gukinga umusaya kuko abarenga ibihumbi 540 barahunze.

Gusa kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zajya mu butumwa bwo kugarura amahori muri iyi Ntara, hakozwe akazi katoroshye, aho zifatanyije n’iza Mozambique zagiye zirukana ibyihebe, ndetse bamwe mu baturage bari barahunze, bakaba barasubijwe mu byabo.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + twelve =

Previous Post

Umuraperi w’izina rikomeye bwa mbere yasubije abamushinja ubutinganyi

Next Post

Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro

Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.