Sosiyete y’Itumanaho n’ikoranabuhanga, MTN Rwanda isanzwe inakora ibikorwa binyuranye mu kuzamura imibereho y’abaturage, yatanze Miliyoni 100 Frw azifashishwa mu bikorwa byo kubaka inzu y’ababyeyi babyara ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye mu Karere ka Rusizi.
MTN Rwanda yatanze iyi nkunga mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima, mu gufasha kubaka icyumba cy’ababyeyi kizajya kiranakorerwamo ibikorwa byo kubyaza ababyeyi babyara babazwe.
Iyi nkunga yatanzwe mu ishoramari rigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, igaragaza umuhate wa MTN Rwanda mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa byihutirwa byayo mu rwego rw’ubuzima.
Iki cyumba kigiye kubakwa muri iki Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, kizagira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu kwita ku babyeyi babyara ndetse n’abana bavuka, kikazafasha kandi abo muri Bweyeye no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsaznimana avuga kuri iyi nkunga ya MTN Rwanda, yagize ati “Turashimira byimazeyo MTN Rwanda ku bw’inkunga yabo. Iyi nkunga izashyigikira ibikorwa byo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima ndetse no mu kurengera ababyeyi n’impinja zivuka.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko na bo bishimiye gushyikira iki gikorwa kigamije gukomeza gutuma Abanyarwanda barushaho kugira imibereho myiza.
Yagize ati “Muri MTN Rwanda, twifuza ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kugira itandukaniro buba bwiza kurushaho. Inkunga yacu twahaye Minisiteri y’Ubuzima mu kubaka icyumba cy’ababyeyi mu Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, ni gihamya y’umuhate wacu mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu bubyaza.”
Mapula Bodibe yavuze ko abagore bose bakwiye guhabwa serivisi nziza z’ubuzima mu gihe cyo kubyara kuko ari ryo tangiriro ry’ubuzima bwa muntu, bityo ko nka MTN bishimiye gushyigikira iki gikorwa.
RADIOTV10