Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
15/02/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuga ko akurikije amahirwe ari muri iki Gihugu ayoboye nta Murundi wari ukwiye kuba umushomeri ahubwo ko biterwa n’ubunebwe bwa bamwe.

Ndayishimiye wakunze kugaragaza ko nta shoramari atakora ryamwinjiriza amafaranga dore ko asanzwe ari n’umuhinzi mworozi, yatangaje ko muri iki Gihugu nta muntu wari ukwiye kubura icyo akora.

Icyakora ngo nko ku Mugabane w’u Burayi ho birashoboka ndetse ko ahora abona abaturage benshi bo kuri uyu Mugabane batagira akazi.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora gushomera, njyewe n’iyo wabintera mu rushinge, aha mu Burundi aha, i Burayi kabisa abashomeri bariyo, ndababona kandi ndabyemeza, ariko muri ubu Burundi nta mushomeri n’umwe uhari, hari ibinebwe, hari ibinebwe.”

Ibi yabivugaga ahereye ku kuba hari abarangije amashuri birirwa bataka ko babuze akazi, akavuga ko kwiga na byo byazanye ikibazo kuko hari n’abize batagira icyo bamarira Igihugu cyabo.

Ati “None ko mfite abadogiteri n’aba-ingénieur benshi cyane n’aba- Licensier batari kumfasha iterambere? Nzaririmba gute ko ishuri ari ryo muzi w’iterambere mu gihe ntabona abize hari icyo bari kumarira.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko ahubwo abona amashuri yarazanye ingorane. Ati “Kuko umuntu arangiza amashuri umutima wabyimbye. Umwana abona diplome uyu munsi saa kumi ejo mwahura, ngo ‘erega nabuze akazi’ ngo ‘mpa akazi’.”

Ndayishimiye avuga ko ubundi iyo umuntu yize akorehsa ubumenyi yakuye mu ishuri ubundi akabuhuza n’ubwo asanganywe agashaka icyo akora cyamuteza imbere.

Perezida Ndayishimiye mu mpera z’icyumweru gishize yasuye Umurundi Jackson Nahayo wari warahungiye muri Canada waje gutahuka, ubu akaba ari umuhinzi mworozi wa kijyambere.

Uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yaboneyeho gusaba Abayobozi b’Intara zose guhamagarira Abarundi bakomoka mu Ntara bayoboye bagiye hanze, gutahuka bakaza gukora ibikorwa bibateza imbere ngo kuko mu Burundi hari amahirwe menshi.

Perezida Ndayishimiye yakunze kugaragara ari mu bikorwa by’ubuhinzi, ari guhinga we ubwe ndetse anasarura imyaka yera mu mirima ye.

Perezida Ndayishimiye ajya gusarura ibirayi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Amafoto y’indobanure: Uburanga n’ikimero ntagireranywa by’umukobwa waterewe ivi na myugariro ubikoze kabiri

Next Post

Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.