Umunyapolitiki Moise Katumbi uri mu bakandida bari kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we uvugwaho ko azahangana na Tshisekedi, yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatatu.
Iki cyemezo cya Moise Katumbi yagifashe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, nyuma y’uko ubwo yari muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, habaye imvururu.
Abantu uruhuri bari baje mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Moise Katumbi, barashwemo urufaya rw’imyuka iryana mu maso, bakwira imishwaro, ndetse bamwe muri bo barakomereka.
Ubutegetsi bw’Intara yaberagamo ibi bikorwa byo kwiyamamaza bya Katumbi, bwatangaje ko abarinzi b’uyu munyapolitiki barashe amasasu yo gucubya ubwiyongere bukabije bw’abantu bari benshi.
Ubutegetsi bwatangaje kandi ko Polisi na yo yarashe ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kuburizamo ubwo bwiyongere bw’abantu bagaragazaga ibikorwa by’urugomo.
Abantu bamwe bakomeretse barimo umupolisi umwe wakomeretse bikabije, ndetse ubu hakaba hahise hatangira iperereza, nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubutegetsi bw’iyi Ntara.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Moise Katumbi yavuze ko Polisi yarashe amasasu mu baturage bamushyigikiye ku manywa y’ihangu, ndetse akaba ayishinja urugomo rukomeye.
Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda ko ibi byongera kuba, nafashe icyemezo cyo kuba mpagaritse ibikorwa byo guhura n’abaturage mu mijyi ya Kananda na Tshikapa.”
Iyi mijyi ya Kananga na Tshikapa yagombaga kwiyamamarizamo kuri uyu wa Gatatu, ni na yo ifite abayoboke bakomeye bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
RADIOTV10