Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu buryo bw’igitaraganya Umukandida uhanganye na Tshisekedi yahagaritse kwiyamamaza

radiotv10by radiotv10
10/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu buryo bw’igitaraganya Umukandida uhanganye na Tshisekedi yahagaritse kwiyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Moise Katumbi uri mu bakandida bari kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we uvugwaho ko azahangana na Tshisekedi, yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatatu.

Iki cyemezo cya Moise Katumbi yagifashe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, nyuma y’uko ubwo yari muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, habaye imvururu.

Abantu uruhuri bari baje mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Moise Katumbi, barashwemo urufaya rw’imyuka iryana mu maso, bakwira imishwaro, ndetse bamwe muri bo barakomereka.

Ubutegetsi bw’Intara yaberagamo ibi bikorwa byo kwiyamamaza bya Katumbi, bwatangaje ko abarinzi b’uyu munyapolitiki barashe amasasu yo gucubya ubwiyongere bukabije bw’abantu bari benshi.

Ubutegetsi bwatangaje kandi ko Polisi na yo yarashe ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kuburizamo ubwo bwiyongere bw’abantu bagaragazaga ibikorwa by’urugomo.

Abantu bamwe bakomeretse barimo umupolisi umwe wakomeretse bikabije, ndetse ubu hakaba hahise hatangira iperereza, nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubutegetsi bw’iyi Ntara.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Moise Katumbi yavuze ko Polisi yarashe amasasu mu baturage bamushyigikiye ku manywa y’ihangu, ndetse akaba ayishinja urugomo rukomeye.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda ko ibi byongera kuba, nafashe icyemezo cyo kuba mpagaritse ibikorwa byo guhura n’abaturage mu mijyi ya Kananda na Tshikapa.”

Iyi mijyi ya Kananga na Tshikapa yagombaga kwiyamamarizamo kuri uyu wa Gatatu, ni na yo ifite abayoboke bakomeye bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =

Previous Post

Ikibazo cy’inzovu zo muri Zimbabwe ziri gupfa umusubirizo cyazamuwe mu nama y’imihindagurikire y’ibihe

Next Post

Ishyamba si ryeru hagati y’umuhanzi n’Umu-Dj bazwi mu Rwanda…Menya icyabiteye

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyamba si ryeru hagati y’umuhanzi n’Umu-Dj bazwi mu Rwanda…Menya icyabiteye

Ishyamba si ryeru hagati y’umuhanzi n’Umu-Dj bazwi mu Rwanda...Menya icyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.