Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu byumweru bitatu bikurikirana u Rwanda rwakiriye umushyitsi wa gatatu ukomeye

radiotv10by radiotv10
07/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu byumweru bitatu bikurikirana u Rwanda rwakiriye umushyitsi wa gatatu ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bikurikirana, u Rwanda rwakiriye Perezida wa gatatu, ari we wa Madagascar, Andry Rajoelina uje mu ruzinduko rw’akazi.

Andry Rajoelina yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 06 Kanama 2023, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta.

Perezida wa Madagascar agendereye u Rwanda nyuma y’imyaka ine mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na we agendere Igihugu cye, wagisuye muri Kamena 2019.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagendereraga Igihugu cya Madagascar kizihizaga isabukuru y’Ubwigenge y’imyaka 59, Ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano ahuriweho anyuranye.

Hasinywe amasezerano hagati y’Ibigo by’Iterambere by’Ibihugu byombi, agamije ubufatanye mu by’iterambere n’ishoramari.

Perezida wa Madagascar abaye Umukuru w’Igihugu wa gatatu ugendereye u Rwanda mu byumweru bitatu byikurikiranya, aho aje akurikira Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi wagiriye uruzinduko mu rw’imisozi igihumbi mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo twaraye dusoje.

Perezida Nyusi wanakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame akanamutembereza mu rwuri rwe, yanamugabiye Inka z’inyambo, ndetse banarebana umukino wa Basketball mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abagore wari wahuje Igihugu cye cya Mozambique na Guinea.

Umukuru wa Mozambique, yagendereye u Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso na we asuye u Rwanda.

Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda tariki 22 Nyakanga 2023, na we yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe, na we amugabira Inka z’Inyambo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakiriye Perezida wa Madagascar

Banagiranye ibiganiro byo kumuha ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Uwabwiye Gitifu ati “ntabwo nsubiramo” bwa mbere abivuzeho ibitaramenyekanye

Next Post

Abagiye gushinja Abanyarwanda baburanishirijwe mu Bufaransa bahishuye ikindi gikomeye bifuza

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagiye gushinja Abanyarwanda baburanishirijwe mu Bufaransa bahishuye ikindi gikomeye bifuza

Abagiye gushinja Abanyarwanda baburanishirijwe mu Bufaransa bahishuye ikindi gikomeye bifuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.