• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gutabariza Queen Elizabeth Abaperezida batwawe muri Bus uretse abarimo Biden na Macron

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
0
Mu gutabariza Queen Elizabeth Abaperezida batwawe muri Bus uretse abarimo Biden na Macron
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biganjemo ab’Ibihugu byo muri Afurika, batwawe muri bus mu gihe Biden na Macron babyanze bakagenda mu modoka zihariye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, witabiriwe n’abakomeye ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za Guverinoma biganjemo abo mu Bihugu byo mu Muryango w’ibikoresha icyongereza (Commonwealth).

Ikinyamakuru OLondon World gitangaza ko uretse abarimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Arden, abandi bakuru b’Ibihugu bagiye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto n’amashusho agaragaza bamwe mu Baperezi b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bicaye muri Bus berecyeza ahari kubera uyu muhango.

Aba baperezida bagaragara muri iyo foto, barimo William Ruto uherutse kurahirira kuyobora Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bicaye muri bus imwe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye uburyo aba baperezi bo muri Afurika batwawe muri bus ariko ab’Ibihugu bikomeye bakagenda mu modoka zihariye.

Umunyamakuru wo muri Uganda witwa Canary Mugume yashyize iyi foto kuri Twitter, arangije agira ati “Abaperezi bo muri Afurika bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi, batwawe muri bisi nk’abanyeshuri bavuye iwabo mu Mujyi wa Mbarara berecyeza muri Gare ya Kansanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + one =

Previous Post

Uganda: Abasivile batunze imbunda bikubye kabiri mu myaka 6, ababisabye bagitegereje ni 17.000

Next Post

Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Russia yavuze ko ibyatangajwe na Ukraine ko yatahuye icyobo gishyinguyemo abantu 440 ari ikinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.