Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora

radiotv10by radiotv10
06/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu kindi Gihugu cyo muri Afurika hazamutse bombori bombori kubera gusubika amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo basabye ababashyigikiye kujya mu myigaragambyo y’iminsi itatu yo kwamagana gucyereza amatora y’abagize Inteko Inshinga Amategeko.

Umwuka mubi hagati y’abatavuga rumwe na Perezida Faure Gnassingbe n’ubutegetsi bwe, wazamutse nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko habaho amavugurura mu Itegeko Nshinga.

Ni mu gihe abatavuga rumwe na Leta iriho muri iki Gihugu bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kwiharira ubutegetsi kubera gucyerereza amatora.

Ku wa Gatatu wiki cyumweru ibiro bya Perezida byatangaje ko hakenewe ubugenzuzi bwihariye kuri ayo mavugurura ndetse bitangaza ko hasubitswe ibikorwa by’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze yagombaga kuba tariki 20 Mata 2024, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa indi tariki.

Byatumwe abatavuga rumwe na Leta basaba ababashyigikiye kwirara mu mihanda bakamagana icyemezo cya Faure Gnsassingbe wagiye ku butegetsi kuva mu 2005.

Ibi bibaye nyuma y’amezi macye uwari Perezida wa Senegal Macky Sall na we ashatse kwimura amatora y’Umukuru w’Igihugu, ariko bikazamura umwuka mubi mu Gihugu kuko abaturage babyamaganiye kure, ndetse bikaza no guteshwa agaciro n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Muri Senegal hahise hashyirwaho igihe cy’amatora yabaye mu kwezi gushize, akanegukanwa na Bassirou Diomaye Faye utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Next Post

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.