Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo basabye ababashyigikiye kujya mu myigaragambyo y’iminsi itatu yo kwamagana gucyereza amatora y’abagize Inteko Inshinga Amategeko.
Umwuka mubi hagati y’abatavuga rumwe na Perezida Faure Gnassingbe n’ubutegetsi bwe, wazamutse nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko habaho amavugurura mu Itegeko Nshinga.
Ni mu gihe abatavuga rumwe na Leta iriho muri iki Gihugu bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kwiharira ubutegetsi kubera gucyerereza amatora.
Ku wa Gatatu wiki cyumweru ibiro bya Perezida byatangaje ko hakenewe ubugenzuzi bwihariye kuri ayo mavugurura ndetse bitangaza ko hasubitswe ibikorwa by’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze yagombaga kuba tariki 20 Mata 2024, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa indi tariki.
Byatumwe abatavuga rumwe na Leta basaba ababashyigikiye kwirara mu mihanda bakamagana icyemezo cya Faure Gnsassingbe wagiye ku butegetsi kuva mu 2005.
Ibi bibaye nyuma y’amezi macye uwari Perezida wa Senegal Macky Sall na we ashatse kwimura amatora y’Umukuru w’Igihugu, ariko bikazamura umwuka mubi mu Gihugu kuko abaturage babyamaganiye kure, ndetse bikaza no guteshwa agaciro n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Muri Senegal hahise hashyirwaho igihe cy’amatora yabaye mu kwezi gushize, akanegukanwa na Bassirou Diomaye Faye utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10