Ousmane Dembelé, Umufaransa w’imyaka 28 ukinira Paris Saint Germain, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’umwaka wa 2025, ahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or), aho ibyishimo byamurenze anibutse amateka n’uburyo umubyeyi we yamubaye hafi, akaganzwa n’amarangamutima akarira.
Ni mu birori byabereye muri Théatre du Chatelet mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ahari hateraniye abakinnyi b’ibihangange muri ruhago, ndetse n’abakanyujijeho.
Iki ni igihembo gitangwa buri mwaka, kigategurwa n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa France Football, hagamijwe gushimira Abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino uba usojwe. Iki gihembo, yagishyikirijwe na Ronaldinho Gaucho watwaye Ballon d’Or ya 2005, akaba yari yatumiwe muri ibi birori ngo ahembe Umukinnyi wahize abandi mu bagabo.
Ousmane Dembelé utwaye Ballon d’Or y’uyu mwaka, yakurikiwe na Lamine Yamal wa Barcelona wabaye uwa 2, mu gihe Vitinha ukinira PSG n’ikipe y’igihugu ya Portugal yabaye uwa 3.
Dembelé, yagize umwaka mwiza we na club ye ya PSG kuko batwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi(Uefa Champions League) banyagiye Inter Milan ibitego 5-0; batwara igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa, batwara igikombe cy’igihugu Coupe de France, banakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amaclubs aho batsinzwe na Chelsea 3-0.
Mu byo PSG yagezeho byose, Dembelé yabigizemo uruhare rutaziguye, dore ko yatsinze ibitego 35 akanatanga imipira 16 ivamo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG mu marushanwa yose y’umwaka w’imikino.
Dembelé, yatangiriye urugendo rwe rwo gukina umupira mu ikipe ya Rennes yo mu Bufaransa, ayivamo ku myaka 19 ajya muri Dortmund yo mu Budage, nyuma yo kwanga amakipe yo mu Bwongereza yamwifuzaga. Yavuye muri Dortmund mu mwaka wa 2017, yerekeza muri Barcelona icyo gihe yaguzwe Miliyoni 147 z’ama euros ari we wa 2 uguzwe menshi ku isi nyuma ya Neymar waemri uherutse kujya muri PSG.
Mu mwaka wa 2023, kubera kubatwa n’imvune no kudahozaho, yagurishijwe muri PSG atanzweho Miliyoni 50 z’ama euros.
Dembelé, yahawe umupira wa zahabu maze ashimira bagenzi be bakinana muri PSG, avuga ko ari igihembo akesha ko bashyize hamwe.
Ubwo yavugaga kuri iki gihembo yegukanye, yashimiye abamufashije kuva mu bwana bwe, yaba abatoza b’amakipe y’abana yanyuzemo, ndetse n’abatoza b’uyu munsi.
Byumwihariko ageze ku mubyeyi, wari uri muri iki cyumba kigari cyabereyemo ibi birori, yafashwe n’ikiniga ararira, amushimira uburyo atahwemye kumuba hafi byumwihariko mu bihe yabaga agiye gucika intege, byanatumye abasangiza b’amajambo b’ibi birori, basaba uyu mubyeyi we kuza imbere na bo bakamushimira, kuba yarareze neza.
Uyu mupira wa zahabu waherukaga gutwarwa na Rodri ukinira Manchester City, aho yawutwaye ahigitse Vinicius Junior bari bawuhanganiye.
Ousmane Dembelé, yavukiye mu Gihugu cy’u Bufaransa, muri Komini ya Vernon iri mu gace ka Normandy, abyarwa n’umubyeyi (Mama) ufite amaraso ya Mauritanie na Senegal, ndetse Papa we akaba ari Umunya-Mali.
Uko Abakinnyi 10 bakurikiranye:
- Ousmane Dembelé (PSG)
- Lamine Yamal (Barcelona)
- Vitinha (PSG)
- Mohamed Salah (Liverpool)
- Raphina (Barcelona)
- Achraf Hakimi (PSG)
- Kylian Mbappé (Real Madrid)
- ColePalmer (Chelsea)
- Gianluigi Donnaruma (PSG-Man City)
- Nuno Mendez (PSG)
Mu bindi bihembo byatanzwe mu bindi byiciro:
- Ballon d’Or(Women): Aitana Bonmati
- Umutoza w’umwaka mu Bagabo: Luis Enrique
- Umutoza w’umwaka mu Bagore: Sarina Wiegman
- Club y’umwaka mu Bagabo: PSG
- Club y’umwaka mu Bagore: ARSENAL WFC
- Rutahizamu w’umwaka: Viktor Gyökeres
- Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Donnaruma
- Umukinnyi muto w’umwaka: Lamine Yamal




Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10