Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, nyuma yuko rusubiye inyuma hakumvwa bamwe mu batangabuhamya, rwapfundikiwe ndetse hahita hatangazwa itariki yo gusomeraho icyemezo cy’Urukiko.

Uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu tairki 25 Ugushyingo 2022 humvwa ubuhamya bwifujwe n’Umucamanza, wategetse ko bamwe mu bashinja uregwa, bazanwa mu rukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, Prince Kid yazindukiye ku cyicaro ry’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Nkuko andi maburanisha y’uru rubanza yagenze, Umucamanza akigera mu cyumba cy’iburanisha yamenyesheje abari barimo ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo, asaba abari barimo batarebwa n’uru rubanza, gusohoka.

Umucamanza yaburanishije uru rubanza humvwa abatangabuhamya yifuje ko baza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko aho kugendera ku byo batangarije mu mabazwa yo mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Nubwo uru rubanza rwabaye mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya bakaba bari barindiwe umutekano, hamenyekanye itariki ruzasomerwaho ko ari iya 02 Ukuboza 2022, yemejwe n’Umucamanza nyuma yuko apfundikiye uru rubanza.

Uru rubanza rwapfundikiwe kuri uyu wa Gatanu, rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Ugushyingo 2022 ariko ruza gusubikwa ku mpamvu itarahise imenyekana yaje kumenyekana ko Umucamanza yari yitabiriye amahugurwa.

Rwari rwabanje kwimurirwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ariko na bwo ntirwaburanishwa kuko havutse inzitizi z’uruhande rw’uregwa rwifuzaga ko abo batangabuhamya baza mu Rukiko aho gutanga ubuhamya bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, rwimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu ari na bwo rwapfundikiwe.

Prince Kid aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku bikorwa bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze no kwamburwa kompanyi ya Prince Kid yari imaze igihe iritegura ikanarikoresha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 2 =

Previous Post

Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Next Post

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Uwabikoze n'uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.