Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, nyuma yuko rusubiye inyuma hakumvwa bamwe mu batangabuhamya, rwapfundikiwe ndetse hahita hatangazwa itariki yo gusomeraho icyemezo cy’Urukiko.

Uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu tairki 25 Ugushyingo 2022 humvwa ubuhamya bwifujwe n’Umucamanza, wategetse ko bamwe mu bashinja uregwa, bazanwa mu rukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, Prince Kid yazindukiye ku cyicaro ry’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo.

Nkuko andi maburanisha y’uru rubanza yagenze, Umucamanza akigera mu cyumba cy’iburanisha yamenyesheje abari barimo ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo, asaba abari barimo batarebwa n’uru rubanza, gusohoka.

Umucamanza yaburanishije uru rubanza humvwa abatangabuhamya yifuje ko baza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko aho kugendera ku byo batangarije mu mabazwa yo mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Nubwo uru rubanza rwabaye mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya bakaba bari barindiwe umutekano, hamenyekanye itariki ruzasomerwaho ko ari iya 02 Ukuboza 2022, yemejwe n’Umucamanza nyuma yuko apfundikiye uru rubanza.

Uru rubanza rwapfundikiwe kuri uyu wa Gatanu, rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Ugushyingo 2022 ariko ruza gusubikwa ku mpamvu itarahise imenyekana yaje kumenyekana ko Umucamanza yari yitabiriye amahugurwa.

Rwari rwabanje kwimurirwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ariko na bwo ntirwaburanishwa kuko havutse inzitizi z’uruhande rw’uregwa rwifuzaga ko abo batangabuhamya baza mu Rukiko aho gutanga ubuhamya bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, rwimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu ari na bwo rwapfundikiwe.

Prince Kid aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku bikorwa bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze no kwamburwa kompanyi ya Prince Kid yari imaze igihe iritegura ikanarikoresha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru