Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

radiotv10by radiotv10
13/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo ry’umunyamakuru Manirakiza Theogene, hagaragaye ibaruwa yanditswe n’umurega, uvuga ko yamubabariye, asaba Urukiko ko rwamurekura.

Manirakiza Theogene ufite umuyoboro wa YouTube witwa Ukwezi TV ndetse n’ikinyamakuru cyandika kuri murandasi cyitwa Ukwezi, aregwa icyaha cyo gukangisha gusenganya.

Ni icyaha bivugwa ko yakoreye uwitwa Aimable Nzizera, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu munyamakuru yasabaga amafaranga uyu Nzizera ngo kugira ngo adatangaza inkuru zimusebya.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo, rwafashe icyemezo ko Manirakiza akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko uregwa ahita ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo Manirakiza yaburanaga ubujurire bwe, yagaragaje impamvu yashingiyeho ajurira, aho avuga ko Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere hari ibyo rwirengagije birimo ubuhamya bw’abatangabuhamya buvuguruzanya.

Manirakiza agifatwa, habanje kuvugwa ko akurikiranyweho kwakira ruswa, ndetse ko yafatiwe mu cyuho yakira ibihumbi 500 Frw, ariko nyuma biza kugaragara ko ayo mafaranga ari ubwishyu bw’igice kimwe cy’ayo Nzizera yagombaga kumwishyura kuko bari bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza Theogene yagiye ashyiraho igitutu uyu Nzizera ngo amuhe amafaranga, ngo kugira ngo adatangaza inkuru zimusebya, ndetse ko ari ho havuye ayo masezerano.

Uyu munyamakuru mu iburanisha ry’uyu munsi, yavuze ko amasezerano yagiranye na Nzizera umurega, atigeze amushyiraho igitutu, ndetse ko n’ikimenyimenyi, ari we n’umukozi we bayateguye.

Mu iburanisha rya none kandi, hanagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Nzizera amenyesha Urukiko ko yahaye imbabazi Manirakiza nyuma y’uko bagiranye ikiganiro kuri telefone yo muri Gereza.

Muri iyi baruwa, Nzizera agiramo ati “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Uyu Nzizera wareze Manirakiza, yasabye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwazita kuri iyi baruwa, ku buryo rwamurekura akajya kwita ku muryango we.

Manirakiza waburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, yemeye ko yaganiriye na Nzizera, ariko ko bavuganye nyuma yo kumenya ko ashaka guhagarika ikirego, ariko ko ibyo kumuha imbabazi atabyemera kuko nta cyaha azi yakoze.

Manirakiza avuga ko ubwo yavuganaga na Nzizera, yamusabye ko yazandikira Urukiko, arumenyesha ko yamubeshyeye, ariko ko atigeze amusaba kurubwira ko amubabariye.

Me Ibambe Jean Paul wunganira uregwa, wagaragaje impamvu zari gutuma umukiliya we akurikiranwa adafunze, zirimo n’ingwate yari yatanze ikirengagizwa, yavuze ko iyi baruwa ya Nzizera ari indi impamvu ikwiye gutumwa arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha bwo bwakomeje gusaba ko uregwa akomeza gufungwa, kuko bukiri gukora iperereza, ndetse ko nubwo uwareze yababariye uregwa, ariko bwo bugikomeje kumukoraho iperereza.

Uru rubanza rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo, rwahise rupfunfikirwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rutegeka ko ruzasoma icyemezo ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + one =

Previous Post

Congo: Ubugome ndengakamere bukorerwa Abatutsi bwafashe indi sura

Next Post

M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya

M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.