Mu kwezi kumwe hagiye kuba ibitaramo bitanu byo guhimbaza Imana, birimo ikizamara iminsi ibiri cyatumiwemo abakozi b’Imana b’amazina azwi mu Rwanda.
Muri ibi bitaramo, harimo ikiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 no kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukakira 2025, kizabera kuri ADEPR-Nyarugenge.
Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana, barimo Rev.Dr. Antoine Rutayisire, Rev. Pastor Valentin Rurangwa na Pastor Mugabowindekwe.
Iki gitaramo cya Chorale Baraka, yanatumiye andi makorali yo kuyifasha arimo IRIBA CHOIR izava i Huye kuri ADEPR TABA, Besalel Choir yo kuri ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team na The Light Worship Team CEP ULK.
Kuri iki Cyumweru kandi hategerejwe igitaramo cya ICHTUS GLORIA CHOIR na yo Ya ADEPR Nyarugenge, ariko basenga mu ndimi z’amahanga.
Muri iki gitaramo cyiswe ‘Free Worship Indeed Experience’, iyi kolari izafatanya na Ntora Worship Team ndetse n’umuhanzi Chryso Ndasingwa ukunzwe cyane muri iyi minsi, mu gihe umwigisha uzigisha ari Cleophas BARORE.
Umuyobozi wa Baraka Choir Abajijwe niba ntakibazo bizateza kuba barahuje amataliki, yagize ati “Ntakibazo kirimo kuko byose ni umurimo w’Imana, ahubwo turararika abantu kuzitabira ibi bitaramo byombi, byumwihariko abaririmbyi baba mu makorali ataratumiwe bazaze kudushyikira bafatanye natwe, uzahitamo kuza ku rusengero i Nyarugenge azaze, uzajya muri Camp Kigali na we azahabwa umugisha.”
Kuri uwo munsi kandi umuhanzi wamamaye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga Israel Mbonyicyambu wamenyakanye nka Israel Mbonyi azamurika Album ye ya gatanu, mu gitaramo kizabera ‘Intare Conference Arena’.
Ku cyumweru kizakurikiraho, tariki 12 Ukwakira 2025, naho hari ibitaramo biribiri, icya Korali SHILOH y’i Musanze izakorera mu Mujyi wa Kigali muri Expo Ground aho bazafatanya na Shalom Choir yo kuri ADEPR Nyarugenge.
Uwo munsi kandi hari ikindi gitaramo cyateguwe n’umupasitoro LOUIS Osademe uzava muri Nigeriya gifite umutwe uvuga ngo ‘JESUS ALIVE CLUSADE’.
Iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko, kuko abazakitabira bazatahana amavuta n’ubuntu bw’Imana, ndetse na cyo kukinjiramo bikazaba ari ubuntu, ndetse hakazaba hari imodoka zizabageza aho kizabera.
Muri iki gitaramo kandi, hazaba hariyo abahanzikazi Vestine na Dorcas , El-shaddai choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘CIKAMO na AKIRA’ ndetse na Gisubizo Ministry, hamwe na Glory of God worship Team. Imiryango izaba ifunguye saa saba z’amanywa batangire saa cyenda.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10