Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

radiotv10by radiotv10
04/10/2025
in IMYIDAGADURO
0
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu kwezi kumwe hagiye kuba ibitaramo bitanu byo guhimbaza Imana, birimo ikizamara iminsi ibiri cyatumiwemo abakozi b’Imana b’amazina azwi mu Rwanda.

Muri ibi bitaramo, harimo ikiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 no kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukakira 2025, kizabera kuri ADEPR-Nyarugenge.

Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana, barimo Rev.Dr. Antoine Rutayisire, Rev. Pastor Valentin Rurangwa na Pastor Mugabowindekwe.

Iki gitaramo cya Chorale Baraka, yanatumiye andi makorali yo kuyifasha arimo IRIBA CHOIR izava i Huye kuri ADEPR TABA, Besalel Choir yo kuri ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team na The Light Worship Team CEP ULK.

Kuri iki Cyumweru kandi hategerejwe igitaramo cya ICHTUS GLORIA CHOIR na yo Ya ADEPR Nyarugenge, ariko basenga mu ndimi z’amahanga.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Free Worship Indeed Experience’, iyi kolari izafatanya na Ntora Worship Team ndetse n’umuhanzi Chryso Ndasingwa ukunzwe cyane muri iyi minsi, mu gihe umwigisha uzigisha ari Cleophas BARORE.

Umuyobozi wa Baraka Choir Abajijwe niba ntakibazo bizateza kuba barahuje amataliki, yagize ati “Ntakibazo kirimo kuko byose ni umurimo w’Imana, ahubwo turararika abantu kuzitabira ibi bitaramo byombi, byumwihariko abaririmbyi baba mu makorali ataratumiwe bazaze kudushyikira bafatanye natwe, uzahitamo kuza ku rusengero i Nyarugenge azaze, uzajya muri Camp Kigali na we azahabwa umugisha.”

Kuri uwo munsi kandi umuhanzi wamamaye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga Israel Mbonyicyambu wamenyakanye nka Israel Mbonyi azamurika Album ye ya gatanu, mu gitaramo kizabera ‘Intare Conference Arena’.

Ku cyumweru kizakurikiraho, tariki 12 Ukwakira 2025, naho hari ibitaramo biribiri, icya Korali SHILOH y’i Musanze izakorera mu Mujyi wa Kigali muri Expo Ground aho bazafatanya na Shalom Choir yo kuri ADEPR Nyarugenge.

Uwo munsi kandi hari ikindi gitaramo cyateguwe n’umupasitoro LOUIS Osademe uzava muri Nigeriya gifite umutwe uvuga ngo ‘JESUS ALIVE CLUSADE’.

Iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko, kuko abazakitabira bazatahana amavuta n’ubuntu bw’Imana, ndetse na cyo kukinjiramo bikazaba ari ubuntu, ndetse hakazaba hari imodoka zizabageza aho kizabera.

Muri iki gitaramo kandi, hazaba hariyo abahanzikazi Vestine na Dorcas , El-shaddai choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘CIKAMO na AKIRA’ ndetse na Gisubizo Ministry, hamwe na  Glory of God worship Team. Imiryango izaba ifunguye saa saba z’amanywa batangire saa cyenda.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Who pays for the first date bill?

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Related Posts

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere
MU RWANDA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b'Abofisiye barenga 600

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.