Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mugiraneza Jean Baptiste yongereye amasezerano muri KMC FC

radiotv10by radiotv10
26/08/2021
in SIPORO
0
Mugiraneza Jean Baptiste yongereye amasezerano muri KMC FC
Share on FacebookShare on Twitter

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy akaba umukinnyi wari umaze umwaka w’imikino 2020-2021 muri KMC FC, yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe abemerera kuzabakinira umwaka w’imikino 2020-2022.

Mugiraneza Jean Baptiste “Miggy” yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri KMC FC yo muri Tanzania. Arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu 12h50 z’amanywa agana i Dar Es Slaam gutangira imyiteguro ya 2021-2022.

Mugiraneza yageze muri KMC FC mu 2019 akina umwaka w’imikino 2019-2020 mbere y’uko bamuha imbanziriza masezerano, urwandiko yahawe mbere y’uko shampiyona irangira. Kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2020 ni bwo Mugiraneza yasinye amasezerano y’umwaka umwe watumye abakinira umwaka w’imikino 2020-2021, kuri ubu akaba yasinye amasezerano ya gatatu muri iri kipe.

Aganira na HALFTIME, Mugiraneza yahamije ko ari umukinnyi wa KMC FC mu gihe cy’undi mwaka w’imikino uri imbere kandi ko yishimiye ibyavuye mu bwumvikane bw’impande zombi.

“Nasinye undi mwaka ubu ndacyari umukinnyi wa KMC FC. Nemeye kongera amasezerano kuko ibyo nasabye kugira ngo mpagume barabimpaye ubu byose ndabifite, ubu nta kibazo.” Mugiraneza

Mu byo Mugiraneza yavugaga ashaka mu masezerano ya KMC FC ya 2020-2021 harimo ko agomba kuva kuri nimero 26 akaba yahabwa imyenda yanditseho umubare karindwi (7). Mugiraneza avuga ko ubu azajya arangwa na nimero 7 mu kibuga no mu myitozo.

“Nimero 7 nasabaga ubu ndayifite ni iyanjye. Ubu nimero bamaze kuyimpa ntawe tuyiburana.” Mugiraneza

Amasezerano ya Mugiraneza Jean Baptiste yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 25 Kanama 2021 akazarangira tariki ya 31 Kamena 2022 nk’uko kopi HALFTIME ifite ibigaragaza.

KMC FC ikipe iheruka mu mikino ya CAF Confederation Cup 2019-2020 yasoje shampiyona 2010-2021 iri ku mwanya wa kane.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Simba SC yasinyanye amasezerano na DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakinnyemo wayne Rooney

Next Post

AFROBASKET 2021: u Rwanda rwakoze amateka yo gutsinda Angola rugera muri ¼ cy’irangiza

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFROBASKET 2021: u Rwanda rwakoze amateka yo gutsinda Angola rugera muri ¼ cy’irangiza

AFROBASKET 2021: u Rwanda rwakoze amateka yo gutsinda Angola rugera muri ¼ cy’irangiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.