Lt Gen Muhoozi Kainerugaba udahwema kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umuntu w’ingenzi kuri we, yongeye kuburira ababarwanya, avuga ko bazahura n’akaga.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ibi nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yahagiriye.
Muri uru ruzinduko yasoje mu cyumweru gishize tariki 16 Werurwe 2022, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse bakaza no kujyana mu rwuri rwe, akamugabira Inka z’inyambo.
Lt Gen Muhoozi wifashishije amafoto ari kumwe na Perezida Kagame mu rwuri, yashyizeho ubutumwa avuga ko bombi basanzwe ari aborozi kandi bakaba bakunda ubworozi bw’inka.
Ati “Ikindi kandi twembi turi abarwanyi, ibyo byumvikane neza, abaturwanya bazahura n’ibibazo bikomeye.”
We are simply two cattle keepers that want to look after our cows in peace. But we are also both warriors, that's well documented, those who fight us will face a lot of problems! pic.twitter.com/ccY8ykwNJ6
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2022
Ubu butumwa si ubwa mbere abutanze, kuko muri Mutarama 2022, ubwo yanatangiraga kuvuga ko Perezida Kagame ari “My Uncle” na bwo yari yavuze ko abarwanya Kagame “bari no kurwanya umuryango wanye. Bagomba kwitonda.”
This is my uncle, Afande Paul Kagame. Those who fight him are fighting my family. They should all be careful. pic.twitter.com/YwBM5DwX0S
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 16, 2022
Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “My Uncle”, ubwo yageraga mu Gihugu cye avuye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yahise ahishura umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame ko ari Inka cumi z’inyambo.
Yanaboneyeho gushimira Umukuru w’u Rwanda ku bwo kumuha amahirwe akagira uruhare mu gufasha Igihugu cye kwiyunga n’u Rwanda.
Uyu muhungu wa Museveni uvugwaho kuzasimbura umubyeyi we muri 2026, nyuma y’umunzi umwe avuye mu Rwanda, yahise ajya mu Misiri kubutumire bwa Perezida w’iki Gihugu, Abdel Fattah Elsisi.
RADIOTV10