Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yongeye kuburira abamurwanya we na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
23/03/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yongeye kuburira abamurwanya we na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba udahwema kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umuntu w’ingenzi kuri we, yongeye kuburira ababarwanya, avuga ko bazahura n’akaga.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ibi nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yahagiriye.

Muri uru ruzinduko yasoje mu cyumweru gishize tariki 16 Werurwe 2022, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse bakaza no kujyana mu rwuri rwe, akamugabira Inka z’inyambo.

Lt Gen Muhoozi wifashishije amafoto ari kumwe na Perezida Kagame mu rwuri, yashyizeho ubutumwa avuga ko bombi basanzwe ari aborozi kandi bakaba bakunda ubworozi bw’inka.

Ati “Ikindi kandi twembi turi abarwanyi, ibyo byumvikane neza, abaturwanya bazahura n’ibibazo bikomeye.”

We are simply two cattle keepers that want to look after our cows in peace. But we are also both warriors, that's well documented, those who fight us will face a lot of problems! pic.twitter.com/ccY8ykwNJ6

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2022

Ubu butumwa si ubwa mbere abutanze, kuko muri Mutarama 2022, ubwo yanatangiraga kuvuga ko Perezida Kagame ari “My Uncle” na bwo yari yavuze ko abarwanya Kagame “bari no kurwanya umuryango wanye. Bagomba kwitonda.”

This is my uncle, Afande Paul Kagame. Those who fight him are fighting my family. They should all be careful. pic.twitter.com/YwBM5DwX0S

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 16, 2022

Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “My Uncle”, ubwo yageraga mu Gihugu cye avuye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yahise ahishura umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame ko ari Inka cumi z’inyambo.

Yanaboneyeho gushimira Umukuru w’u Rwanda ku bwo kumuha amahirwe akagira uruhare mu gufasha Igihugu cye kwiyunga n’u Rwanda.

Uyu muhungu wa Museveni uvugwaho kuzasimbura umubyeyi we muri 2026, nyuma y’umunzi umwe avuye mu Rwanda, yahise ajya mu Misiri kubutumire bwa Perezida w’iki Gihugu, Abdel Fattah Elsisi.

Ubwo Perezida Kagame yagabiraga Muhoozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 15 =

Previous Post

Masudi Juma yamaze kurega Rayon arayishyuza akayabo

Next Post

Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.