Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia wabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore usifuye mu mikino y’igikombe cya Africa, yabajijwe uko yiyumva biramurenga araturika ararira.
Mukansanga Salima yanditse aya mateka kuri uyu wa Kabiri mu mukino wahuzaga Zimbabwe na Guinea yari abareye umusifuzi wa mbere.
Abanyarwanda, inshuti zabo, ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’amakipe atandukanye arimo akomeye ku Isi, yagaragaje ko yishimiye uyu Munyarwandakazi wakoze amateka adasanzwe.
Mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, zavugaga ko uyu Mukansanga Salima azamuye ibendera ry’u Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino Zimbabwe yatsinzemo 2-1 Guinea, Mukansanga yaganiriye na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kiri gukurikirana Igikombe cy’Isi abazwa uko yiyumva nyuma yo kwandika aya mateka ndetse n’uburyo yagaragarijwe ko ashyigikiwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye.
Muri iki kiganiro cyabaye kigufi kubera imbamutima za Mukansanga na we wishimiye iyi ntambwe idasanzwe, yagize ati “Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane.”
Ako kanya yahise afatwa n’ikiniga ahita arira amarira y’ibyishimo ahita atandukana n’Umunyamakuru.
Izi mbamutima za Mukansanga na zo ziri mu byagarutsweho n’abantu batandukanye barimo Ingabire Ange Kagame.
Mu butumwa Ange Kagame yashyize kuri Twitter, yagize ati “Mbega ibihe bidasanzwe kuri we no ku bagore n’abakobwa bamurebye. Ishyuke Salima.”
What a moment for her & all the young girls/women watching. Congratulations Salima👏🏾👏🏾 https://t.co/0PQU7p5GKb
— AIKN (@AngeKagame) January 18, 2022
RADIOTV10