• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mukunzi Yannick  ashobora kumara igihe kirekire hanze y’ikibuga nyuma yo kugira icyibazo cy’imvune

radiotv10by radiotv10
25/10/2021
in SIPORO
0
Mukunzi Yannick  ashobora kumara igihe kirekire hanze y’ikibuga nyuma yo kugira icyibazo cy’imvune
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden, Yannick Mukunzi azamara igihe kinini hanze y’ikibuga nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu mukino batsinzwemo na Täby FC.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikipe ya Sandvikesn IF yari yasuye Täby FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’iki gihugu mu cyiciro cya kabiri, warangiye Sandvikens IF itsinzwe 3-1.

Yannick Mukunzi wari wabanje mu kibuga yaje kuvamo ku munota wa 19 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

Uyu musore akaba yarakuwe mu kibuga ahita yihutanwa mu bitaro bya Gävle aho yanyujijwe mu cyuma basanga agomba kubagwa aho azabagwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Iyi kipe ikaba yatangaje ko ibabajwe cyane no gutakaza uyu mukinnyi mu gihe kinini kuko imvune ye ikomeye.

Ati “Imvune Yannick Mukunzi yagize ku mukino wa Täby irakomeye cyane. Yannick yajyanywe mu bitaro bya Gävle ku wa Gatandatu ni njoro, yanyujijwe mu cyuma akaba azabagwa mu byumweru bibiri, nyuma y’ibyo azategereza igihe kinini cyo gukira kugira ngo yongere gukina umupira na none.”

Bifurije uyu mukinnyi gukira vuba ndetse ko bazamukumbura mu kibuga ndetse ko bazagorwa mu mikino bazakina batamufite.

Iyi mvune ya Yannick Mukunzi yagize izama ra igihe kinini, bivuze ko atazifashishwa n’ikipe y’igihugu mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu kwezi gutaha aho Amavubi azakina na Mali na Kenya.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 5 =

Previous Post

Ihere ijisho AMAFOTO yaranze “Rayon Sports Day”

Next Post

Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakomeye muri Sudan bafunzwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakomeye muri Sudan bafunzwe

Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakomeye muri Sudan bafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.