Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inganyije na Gasogi United, bigasa nk’ibiyidindije mu guhatanira igikombe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bukoresha inama abakinnyi bayo, yayobowe na Chairman wayo, wababwiye ko ubuyobozi butishimye.

Ni inama yabaye ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, nyuma y’umunsi umwe APR FC inganyije na Gasogi United 0-0, mu gihe iyi kipe iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Muri iyi nama, Chairman wa APR, Lt Gen Mubarak Muganga yabwiye aba bakinnyi ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimye.

Yagie ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline [imyitwarire] ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye.”

Yakomeje agira ati “Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, izwiho gutwara ibikombe bya Shampiyona, n’ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo, ariko inganya amanota na Kiyovu Sports 53, ikayirusha ibitego umunani izigamye.

Lt Gen Mubarak Muganga yibukije aba bakinnyi ko iyi kipe ihora ishaka kwitwara neza, ndetse ko ari byo byigeze gutuma ifata icyemezo cyo gusezerera abakinnyi 17 bose basimbuwe n’aba bayikinamo ubu.

Ati “N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.”

Yaboneyeho kwibutsa aba bakinnyi ko intego ya APR FC ari ugutwara ibikombe, bityo ko bagomba kwikubita agashyi kuko bafite ubushobozi bwo kubikora.

Abakinnyi ba APR basabwe kwikubita agashyi
Iyi nama yarimo n’abatoza

J. Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =

Previous Post

Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

Next Post

Soudan: Ibyabaye ku Mudipolomate ukomeye ntawabitekerezaga ko byatinyukwa

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Soudan: Ibyabaye ku Mudipolomate ukomeye ntawabitekerezaga ko byatinyukwa

Soudan: Ibyabaye ku Mudipolomate ukomeye ntawabitekerezaga ko byatinyukwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.