Nyuma yuko ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inganyije na Gasogi United, bigasa nk’ibiyidindije mu guhatanira igikombe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bukoresha inama abakinnyi bayo, yayobowe na Chairman wayo, wababwiye ko ubuyobozi butishimye.
Ni inama yabaye ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, nyuma y’umunsi umwe APR FC inganyije na Gasogi United 0-0, mu gihe iyi kipe iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Muri iyi nama, Chairman wa APR, Lt Gen Mubarak Muganga yabwiye aba bakinnyi ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimye.
Yagie ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline [imyitwarire] ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye.”
Yakomeje agira ati “Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, izwiho gutwara ibikombe bya Shampiyona, n’ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo, ariko inganya amanota na Kiyovu Sports 53, ikayirusha ibitego umunani izigamye.
Lt Gen Mubarak Muganga yibukije aba bakinnyi ko iyi kipe ihora ishaka kwitwara neza, ndetse ko ari byo byigeze gutuma ifata icyemezo cyo gusezerera abakinnyi 17 bose basimbuwe n’aba bayikinamo ubu.
Ati “N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.”
Yaboneyeho kwibutsa aba bakinnyi ko intego ya APR FC ari ugutwara ibikombe, bityo ko bagomba kwikubita agashyi kuko bafite ubushobozi bwo kubikora.
J. Claude HITIMANA
RADIOTV10