Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura n’ibindi byaha bibangamira ituze rya rubanda, wafatiwemo abantu 35 mu Mirenge ibiri yo muri aka Karere.

Aba bantu bakekwaho ubujura n’ibindi bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage, bafatiwe mu Mirenge ya Gacurabwenge na Ngamba muri aka Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Mbere tariki 03 no mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025.

Ibi bikorwa byo gushakisha abakekwaho ubujura, bimaze iminsi bikorwa mu bice binyuranye by’Igihugu, aho mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka Kamonyi, haherutse gufatwa abantu 28 na bo biganjemo abakekwaho ubujura n’abafatanyacyaha muri iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko uyu mukwabu wakorewe mu Karere ka Kamonyi, washobotse ku bufatanye bw’uru rwego n’abaturage bakomeje gufatanya n’inzego kurwanya no gukumira ibyaha, batanga amakuru.

Yaboneyeho kugira inama abijanditse mu bikorwa nk’ibi bitemewe by’ubujura, abibutsa ko inzego zabihagurukiye kandi ko zitazihanganira ababangamira ituze rya rubanda.

Yagize ati “Abakora ibitemewe n’amategeko, nk’abajura kimwe n’abandi babangamira ituze n’umudendezo by’qbaturage, ntaho bazacikira Polisi kuko tuzabarwanya, tuzabafata amategeko abakanire urubarikwiye.”

Aba bantu 35 bafatiwe mu bice binyuranye byo mu Karere ka Kamonyi, harimo 24 bafatiwe mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, mu gihe abandi 11 bafatiwe mu Tugari tunyuranye rwo mu Murenge wa Ngamba.

Si mu Ntara y’Amajyepfo gusa hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubujura n’ingamba zo kubirwanya, kuko no mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Polisi iherutse gufata abantu barenga 30 na bo bakekwaho ubujura burimo n’ubukorwa n’insoresore zitega abantu zikabambura ibyo bafite nka Telefone.

Polisi yongeye kuburira abijanditse mu bujura ko bakwiye kubureka bagakura amaboko mu mifuka bagashaka ikindi bakora

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

M23 yageneye ubutumwa amahanga akomeje kurera bajeyi ubutegetsi bwa Congo mu marorerwa bukora

Next Post

Gukozanyaho mu kiganiro cya Perezida wa America n’uwa Ukraine kwakurikiwe n’icyemezo gikarishye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gukozanyaho mu kiganiro cya Perezida wa America n’uwa Ukraine kwakurikiwe n’icyemezo gikarishye

Gukozanyaho mu kiganiro cya Perezida wa America n’uwa Ukraine kwakurikiwe n’icyemezo gikarishye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.