Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yongeye gushimira u Burusiya ku bw’indege ya kajugujugu ya gisirikare y’Abarusiya, yateranyirijwe ikanavugurirwa muri Uganda, avuga ko ari ikindi kimenyetso gishimangira imikoranire myiza y’u Burusiya na Afurika.
Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, ubwo yajyaga kwihera ijisho iyi ndege ndetse no kuyimurikirwa.
Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-24 isanzwe itunganywa n’u Burusiya, ikaba yaravugururiwe ahitwa Nakasongola muri Uganda.
Bivugwa ko iyi ndege ari iyo ya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikaba yaravuguruwe n’ikigo cya Pro Heli Plant International Services Limited.
Nyuma yuko Museveni avuye kwihera ijisho iyi kajugujugu ya gisirikare, yongeye gushima u Burusiya ku bwo kuba bukomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto y’iyi ndege, Museveni yagize ati “Nishimiye gutaha Kajugujugu ya MI-24 yavugururiwe i Nakasongola. Uru ni urundi rugero rwiza rw’umubano mwiza w’u Burusiya, ushingiye ku nyungu zihuriwe na Afurika n’u Burusiya.”
Museveni yakomeje agira ati “Ndashimira Guverinoma y’u Burusiya kuba itaratengushye imikoranire yacu ahubwo igakomeza kudutera ingabo mu bitugu.”
Perezida Museveni wakunze kugaragaza ko adashobora kugendera mu kigare ngo Igihugu cye kijundike u Burusiya nkuko hari Ibihugu byinshi byagiteye umugongo, yavuze ko iki Gihugu ari cyo cyabaye hafi Umugabane wa Afurika ubwo wari mu rugamba rwo kwigobotora ibibazo wamazemo igihe birimo ubukoloni.
Museveni kandi yigeze kuvuga ko imikoranire y’Igisirikare cye cya Uganda n’icy’u Burusiya, yatangiye mu 1986 ubwo yoherezaga umunyapolitiki Eriya Kategaya kugura indege yo mu bwoko bwa MI 17 mu yahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
RADIOTV10