Kuri uyu wa gatanu nibwo umuhanzi Koffi Olomide yafashe amashusho ashimira abakunzi b’umuziki mu Rwanda yita inshuti ze, abizeza ko agiye kubataramira bidasanzwe kuri uyu wa gatandatu.
Amashusho yagaragaje uyu muhanzi ateguza abakunzi be ko yarakumbuye inshuti ze zo mu Rwanda. Ariya mashusho yafatiwe muri Hoteli Serena i Rubavu.
Muri aya mashusho, Koffi Olomide y umunota n’amasegonda 14, avuguga yishimiye kuguraku mu gihugu cyiza nk’u Rwanda aho afite inshuti nyinshi.
Avuga ko « Nishimiye kugaruka mu gihugu cyiza cy’u Rwanda Koffi Olomide » Yizeje Abaturarwanda igitaramo cy’imbaturamugabo. Ati “ndabizi ko muri muri inshuti zanjye kuva cyera mukaba munakunda umuziki wanjye kuva hambere. Murakoze!”
Biteganyijwe ko Koffi Olomide kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021, aribwo aza mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko ataramira abaturarwanda ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021.
Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa yakunze kugaragaza byo guhohotera ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.
Uko aba bitwa aba-Feminists bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda kuko mu byo yahanishijwe bitamubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi.