• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Myugariro uzwi mu makipe akomeye mu Rwanda yabonye akazi nyuma y’igihe adafite ikipe

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Myugariro uzwi mu makipe akomeye mu Rwanda yabonye akazi nyuma y’igihe adafite ikipe
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Emery Bayisenge wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda arimo APR FC no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yamaze gusinyira Ikipe ya Gasogi United nyuma yuko yari amaze igihe adafite ikipe.

Uyu myugariro umaze iminsi atandukanye na Gormahia FC yo muri Kenya, yerecyeje muri Gasogi United nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuliza Charles alias KNC.

Yagize ati “Ntibikiri ibanga twamaze kumvikana na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima aratangira gudukinira nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona.”

KNC avuga ko yasinyishije uyu musore kugira ngo aze gukemura ibibazo bitandukanye biri mu bwugarizi bw’iyi kipe, ndetse avuga ko bazongeramo na rutahizamu.

Emery Bayisenge winjiye muri Gasogi United, yazamukiye mu Isonga FC yerecyeza muri APR FC, aho yayivuyemo yerecyeza mu Gihugu cya Maroc mu ikipe ya FC Kenitra naho atatinze agahita yereceza mu Gihugu cya Bangladesh mu ikipe ya Saif Sports Club, aho yahavuye akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali, nayo atatinzemo akerekeza muri Gormahia yo muri Kenya yamurekuye umwaka ushize.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku rwego rw’abasirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRCongo na Angola

Next Post

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.