Umukinnyi wa Film Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye nka Ndimbati, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.
Uyu mukinnyi wa Film umaze kubaka izina mu Rwanda kubera imikinire ye isetsa benshi, atawe muri yombi nyuma y’uko hacicikanye amakuru y’umugore uvuga ko yamusambanyije abanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana impanga z’abana babiri ndetse akaba yarabateye umugongo.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry.
Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Mu minsi ibirii shize, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye, havuzwe umugore witwa Kabahizi Fridaus ushinja Ndimbati kuba yaramusambanyije abanje kumusindisha agahita asama inda yavutsemo impanga.
Uyu mukobwa waganiriye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko yari yarasabye Ndimbati kumufasha kwinjira mu mwuga wo gukina Film, akaza kumujyana mu macumbi abanje kumuha inzoga ubundi akisanga baryamanye.
Kabahizi Fridaus yatangaje kandi ko Ndimbati yagiye rimwe anyuzamo akamufasha yaba mu gihe yari atwite ndetse na nyuma yo kubyara ariko ko ubu yabatereranye.
Ndimbati yahakanye amakuru yo gutererana umugore, nsetse akemeza ko n’ubu agifasha uyu mugore n’abana yabyaye yaba mu buryo bwo kubona ikibatunga ndetse no kubishyurira ubukode bw’inzu.
Gusa Ndimbati yavuze ko amaze kubona ibimenyetsi byinshi bigaragaza ko uyu mugore yaje ari kuri misiyo yo kumuhindanyiriza isura muri rubanda.
Uyu mukinnyi wa Film umaze kubaka izina akaba anahabwa ibiraka byo kwamamaza ibikorwa binyuranye kubera igikundiro amaze kubaka muri rubanda, yari yanavuze ko yiteguye icyo amategeko azakora kuri iki kibazo cye.
RADIOTV10