Friday, March 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

radiotv10by radiotv10
20/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse ibitero cyagabaga mu bice bikungahaye kuri Gaze byo mu majyepfo ya Iran, nyuma yo kubisabwa na Perezida Trump, kandi yizeza ko intambara ishobora kurangira vuba.

Netanyahu kandi yavuze ko ibyo bitero byagabwaga muri biriya bice, byakozwe na Israel ku giti cyayo, kuko nta kindi Gihugu cyayibifashijemo.

Yavuze ko Israel igiye guhagarika ibindi bitero ibyo ari byo byose ku bice bikomeye bicukurwamo gaz, ndetse yemeza ko intambara ya Iran ishobora kurangira “vuba kurusha uko abantu babitekereza.”

Uyu muyobozi wa Israel kandi yatangaje ko ikindi gikorwa cyose cya Iran cyo gufungura umuhora wa Hormuz, kitazagera ku ntego yacyo.

Yagize ati “Agatsiko k’urupfu muri Iran kari kugerageza gushyira isi mu kangaratete gafunga inzira mpuzamahanga y’ingenzi yo mu mazi, umuhora wa Hormuz. Ariko ntibizagera ku ntego.”

Benjamin Netanyahu kandi yibanze ku kwamaganira kure ibivugwa ko Guverinoma ye yocyeje igitutu Leta Zunze Ubumwe za America ikayinjiza muri iyi ntambara na Iran.

Yagize ati “Abavuga ibihuha ko twashoye Leta Zunze Ubumwe za America mu ntambara, si ibihuha gusa ahubwo biranasekeje.” Yakomeje avuga ko Trump yakunze kumubwira mu gihe kirenga umwaka ko “tugomba kubaho twizeye ko Iran idafite intwaro za kirimbuzi.”

Yakomeje agira ati “Isi ifitiye umwenda ukomeye, Perezida Trump ku muhate we mu rugendo rwo kugena ahazaza hatekanye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Related Posts

Abanyamakuru ba televiziyo y’Abarusiya barashwe misile n’igisirikare cya Israel ubwo batangazaga amakuru live bararusimbuka

Abanyamakuru ba televiziyo y’Abarusiya barashwe misile n’igisirikare cya Israel ubwo batangazaga amakuru live bararusimbuka

by radiotv10
19/03/2026
0

Umunyamakuru wa Televiziyo y’Abarusiya RT n’umufatira amashusho, barokotse igitero cya misile yari irashwe n’igisirikare cya Israel ikabagwa iruhande ubwo bariho...

Ibihugu birenga 10 byashyize hanze itangazo biha gasopo Iran

Ibihugu birenga 10 byashyize hanze itangazo biha gasopo Iran

by radiotv10
19/03/2026
0

Ibihugu 12 bimaze iminsi byibasiwe n’ibitero bya Iran, byashyize hanze itangazo rihuriweho, bisaba iki Gihugu kubihagarika vuba na bwangu, binakibutsa...

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

by radiotv10
18/03/2026
0

Israel yemeje ko yishe Minisitiri w’Ubutasi wa Iran, Esmail Khatib, uje akurikira iyicwa ry’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru z’iki...

Umushinwa ufungiye muri Kenya nyuma yo gufatanwa intozi yahishuye akayabo yari yaziguze

Umushinwa ufungiye muri Kenya nyuma yo gufatanwa intozi yahishuye akayabo yari yaziguze

by radiotv10
18/03/2026
0

Umushinwa ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza cyangwa kugura inyamaswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma yo gufatanwa intozi 2 000 zo mu...

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura

by radiotv10
18/03/2026
0

Joseph Clay Kent wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yandikiye Perezida Donald...

IZIHERUKA

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga
AMAHANGA

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

by radiotv10
20/03/2026
0

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

20/03/2026
Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

20/03/2026
What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

20/03/2026
Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

19/03/2026
Abanyamakuru ba televiziyo y’Abarusiya barashwe misile n’igisirikare cya Israel ubwo batangazaga amakuru live bararusimbuka

Abanyamakuru ba televiziyo y’Abarusiya barashwe misile n’igisirikare cya Israel ubwo batangazaga amakuru live bararusimbuka

19/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.