Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,…-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid

radiotv10by radiotv10
26/04/2022
in MU RWANDA
0
Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,…-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne atawe muri yombi, haravugwa intangaro y’uku gufungwa kwe, ko hari abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bamushinja kuba yarabasabye ruswa y’igitsina abizeza ko bazegukana ikamba.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda hakunze kuvugwamo ibitanoze birimo n’iyi ruswa y’igitsina ndetse n’ibindi binyuranyije n’umuco nyarwanda bivugwa ko bibera mu mwiherero w’abakobwa bitabira ibyiciro bya nyuma by’iri rushanwa.

Ntawigeze atobora ngo abyature ariko hari ibicyezicyezi byabyo byagiye bijya hanze nk’ubutumwa bwa Rukundo Patrick [AKA Patycope] wigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko atakiri mu bategura iri rushanwa ndetse ko agiye gushyira hanze ibibera muri iri rushanwa byose.

Ubwo yashyiragaho ubu butumwa RADIOTV10 yahise ibubika nubwo yaje kubusiba ku mbuga nkoranyambaga ze, nta masaha menshi yashize kuko yahise abusiba ndetse akaza gusubira mu itsinda ritegura iri rushanwa.

Intandaro y’ifungwa rya Ishimwe yabaye iyihe?

Urubuga Hose, ruvuga ko hari amakuru avuga ko Nshuti Muheto Divine wigukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, mu minsi ishize yajyanye na Ishimwe Dieudonne i Rubavu nk’umuntu uyobora kompanyi ireberera inyungu ze, nyuma akaza kumusaba ko yamusanga kuri hotel yari yarayemo.

Miss Muheto aho kujya kureba uyu musore nk’uko yari abimusabye, yahise agira abo abibwira ndetse ngo na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda baboneraho kuvuga ko uyu musore yabasabye ruswa y’igitsina.

Abo bakobwa bavuze ubuhamya bwabo bw’iri hohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, bavugaga ko uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yabizezaga ko nibaryamana bazegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Amakuru avuga ko Prince Kid yarezwe n’abakobwa bane barimo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2021 ndetse n’irya 2022 kandi ngo bafite ibimenyetso by’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Ruhango: Bashengurwa no kuba imyaka 28 ishize Abarundi bishe Abatutsi batarabiryozwa

Next Post

UPDATE: Abategura Mr Rwanda bamaganye amakuru yo gutandukana n’umutenkunga mukuru

Related Posts

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho kwiba ihene mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,...

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Abategura Mr Rwanda bamaganye amakuru yo gutandukana n’umutenkunga mukuru

UPDATE: Abategura Mr Rwanda bamaganye amakuru yo gutandukana n'umutenkunga mukuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.