Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, aravuga ko isambu yari yarasigiwe n’umubyeyi we amusaba kutazagira uwo ayiha, yaje kubakwamo Ibiro by’Akagari no gutuzwamo abatishoboye agahabwa ingurane ariko ntahabwe ibyangombwa byayo, mu gihe abaturage bavuga ko aho yahawe, ari nk’intizanyo.

Bariyanga Joseph atuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Mugatare mu Murenge wa Mugesera, avuga ko nyuma yuko umubyeyi we yitabye Imana agasiga amuraze isambu, yaje gutuzwamo abaturage batishoboye ndetse ahandi hubakwamo Ibiro by’Akagari ka Mugatare.

Avuga ko nyuma yo kugeza ikibazo cye mu buyobozi bw’Umurenge, yaguraniwe ubwo butaka kandi yabyemeye, agahabwa ahahoze ikiraro cy’ingurube hafi y’Ibiro by’Akagari, ariko ko atahawe ibyangombwa by’iyo ngurane.

Ati “Ni isambu Papa yari yarampaye, arambwira ati ‘iyi sambu ntuzagire uwo uzayiha’, ati ‘ibi ni ibikorwa byawe ntuzabyangirize’. Isambu bayubakishijwemo na PAM, isiga ibabwiye ko bagomba kunguranira. Akagari nako Kari mu butaka bwanjye bitewe n’uko kubatswe mu ifamu ya Papa. Bambwiye ko banguraniye ahantu muri Pariseri irimo ibiraro ikaba irimo n’amazu abiri.”

Uyu muturage avuga ko aramutse ahawe ibyangombwa by’ubutaka yahawe nk’ingurane, byamufasha kwiteza imbere. Ati “Mfite ibyangombwa n’ubundi najya no kuri SACCO bakanguriza Amafaranga.”

Bamwe mu baturage zazi iki kibazo, bavuga ko uyu muturage Bariyanga ataguraniwe nk’uko abivuga, ahubwo ubuyobozi bwahamushyize mu buryo bwo kumurinda gusiragira nyuma yuko hari ahandi bari barigeze kumuguranira ariko Ubuyobozi bukongera bukahisubiza.

Aba baturage barasaba ko uyu muturage yakubakirwa agakurwa mu buzima bwo kumva hakiri ubutaka agomba kuguranirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngom,a Niyonagira Nathalie avuga iki kibazo atakizi kuko atigeze akigaragarizwa kandi adasiba kujya muri aka gace.

Ati “Tujya no guhemba ababaye indashyikirwa muri Mituweri iminsi ya vuba rwose muri uku kwezi kwa mbere twagiyeyo tuganira n’abaturage twakora n’ibibazo ariko nta muntu nigeze mbona ambaza icyo kibazo cy’uko Kagari kubatse mu butaka bwe.”

Gusa uyu muyobozi yizeza ko agiye gushaka amakuru kuri iki kibazo cy’uyu muturage, kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

Bariyanga Joseph asaba kurenganurwa
Ngo mu butaka yasigiwe n’umubyeyi we harimo ahubatse Ibiro by’Akagari
Ngo yari yahawe ingurane y’ahari ikiraro cy’Ingurube
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki kibazo arari akizi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 13 =

Previous Post

Muri Sudani y’Epfo hazamutse ubwoba nyuma y’ifungwa rya Visi Perezida w’Igihugu

Next Post

Kigali: Ibisobanuro by’umugore ukurikiranyweho gukubita umugabo we agapfa

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Kigali: Ibisobanuro by’umugore ukurikiranyweho gukubita umugabo we agapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.