Umuturage wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, aravuga ko isambu yari yarasigiwe n’umubyeyi we amusaba kutazagira uwo ayiha, yaje kubakwamo Ibiro by’Akagari no gutuzwamo abatishoboye agahabwa ingurane ariko ntahabwe ibyangombwa byayo, mu gihe abaturage bavuga ko aho yahawe, ari nk’intizanyo.
Bariyanga Joseph atuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Mugatare mu Murenge wa Mugesera, avuga ko nyuma yuko umubyeyi we yitabye Imana agasiga amuraze isambu, yaje gutuzwamo abaturage batishoboye ndetse ahandi hubakwamo Ibiro by’Akagari ka Mugatare.
Avuga ko nyuma yo kugeza ikibazo cye mu buyobozi bw’Umurenge, yaguraniwe ubwo butaka kandi yabyemeye, agahabwa ahahoze ikiraro cy’ingurube hafi y’Ibiro by’Akagari, ariko ko atahawe ibyangombwa by’iyo ngurane.
Ati “Ni isambu Papa yari yarampaye, arambwira ati ‘iyi sambu ntuzagire uwo uzayiha’, ati ‘ibi ni ibikorwa byawe ntuzabyangirize’. Isambu bayubakishijwemo na PAM, isiga ibabwiye ko bagomba kunguranira. Akagari nako Kari mu butaka bwanjye bitewe n’uko kubatswe mu ifamu ya Papa. Bambwiye ko banguraniye ahantu muri Pariseri irimo ibiraro ikaba irimo n’amazu abiri.”
Uyu muturage avuga ko aramutse ahawe ibyangombwa by’ubutaka yahawe nk’ingurane, byamufasha kwiteza imbere. Ati “Mfite ibyangombwa n’ubundi najya no kuri SACCO bakanguriza Amafaranga.”
Bamwe mu baturage zazi iki kibazo, bavuga ko uyu muturage Bariyanga ataguraniwe nk’uko abivuga, ahubwo ubuyobozi bwahamushyize mu buryo bwo kumurinda gusiragira nyuma yuko hari ahandi bari barigeze kumuguranira ariko Ubuyobozi bukongera bukahisubiza.
Aba baturage barasaba ko uyu muturage yakubakirwa agakurwa mu buzima bwo kumva hakiri ubutaka agomba kuguranirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngom,a Niyonagira Nathalie avuga iki kibazo atakizi kuko atigeze akigaragarizwa kandi adasiba kujya muri aka gace.
Ati “Tujya no guhemba ababaye indashyikirwa muri Mituweri iminsi ya vuba rwose muri uku kwezi kwa mbere twagiyeyo tuganira n’abaturage twakora n’ibibazo ariko nta muntu nigeze mbona ambaza icyo kibazo cy’uko Kagari kubatse mu butaka bwe.”
Gusa uyu muyobozi yizeza ko agiye gushaka amakuru kuri iki kibazo cy’uyu muturage, kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10