Umugore wo Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wari wabuze ubwo yavaga mu birori by’umubatizo, yabonetse yarapfuye, aho igice kimwe cy’umubiri we cyabonetse mu Kiyaga wa Mugesera, mu igihe ikindi kigishakishwa, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we.
Ikitegetse Angelique wari utuye mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera, yari yaburiwe irengero mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abura ubwo yari avuye mu birori by’umubatizo w’umwana wa musaza we.
Nyuma yo kumushakisha bakamubura, bakanahamagara telefone ye bakumva itariho, baje kubona igice kimwe cy’umubiri we mu kiyaga cya Mugesera.
Abaturanyi ba nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko yahoraga afite amakimbirane n’umugabo we Rusanganwa Donatien, ari na we bikekwa ko wamwivuganye.
Bavuga kandi ko aba bombi bari banagiye mu nkiko baka gatanya, ndetse ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga, Urukiko rwari rwemeje itandukana ryabo, hakaba hari hasigaye ko riterwaho kashi mpuruza.
Umuturage witwa Fayida Faina wabaga ari kumwe na nyakwigendera mu nkiko, yabwiye RADIOTV10 ko kimwe mu byo yapfaga n’umugabo we, ari ikibazo cy’ubushoreke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko umugabo wa nyakwigendera ari we wamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo byakozwe, n’abamufashije, n’ibindi byose bijyanye n’iperereza. Ni abantu bari bamaze igihe kirekire bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ndetse bari bari no mu nzira zo gutandukana.”
Dr Murangira uvuga ko ukekwaho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza, yaboneyeho guha ubutumwa abaturage by’umwihariko abafite amakimbirane.
Ati “Ntabwo byari bikwiye ko umuntu ashobora kugirana n’undi amakimbirane, icyo yaba shingiyeho cyose, yaba imitungo, ubusambanyi, gucana inyuma hagati y’abashakanye, ntabwo byagombye kugera aho umwe yica undi, ntabwo kwihorera cyangwa gushaka kwica undi muntu ari wo muti, kuko wamwica na we uba uzakurikiranwa kandi uba uzafatwa ugafungwa.”
Dr Murangira avuga ko mu gihe abantu babona ko amakimbirane yababanye maremare, badashobora kuyikemurira ubwabo, bakwiye kugana inzego zikabibafashamo.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
Bagiye babatandukanya vuba na bwangu se? Ko mbona impfu zibaye agatereranzamba ? Leta nishake uko ubashyingiranywe batandukana peee bitaruhije, naho ibindi birakabije peeee