Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Inkuru y’agahinda yumvikanamo ubunyamaswa n’agashinyaguro byakorewe umugore wari wabuze

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in MU RWANDA
1
Ngoma: Inkuru y’agahinda yumvikanamo ubunyamaswa n’agashinyaguro byakorewe umugore wari wabuze
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wari wabuze ubwo yavaga mu birori by’umubatizo, yabonetse yarapfuye, aho igice kimwe cy’umubiri we cyabonetse mu Kiyaga wa Mugesera, mu igihe ikindi kigishakishwa, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we.

Ikitegetse Angelique wari utuye mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera, yari yaburiwe irengero mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abura ubwo yari avuye mu birori by’umubatizo w’umwana wa musaza we.

Nyuma yo kumushakisha bakamubura, bakanahamagara telefone ye bakumva itariho, baje kubona igice kimwe cy’umubiri we mu kiyaga cya Mugesera.

Abaturanyi ba nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko yahoraga afite amakimbirane n’umugabo we Rusanganwa Donatien, ari na we bikekwa ko wamwivuganye.

Bavuga kandi ko aba bombi bari banagiye mu nkiko baka gatanya, ndetse ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga, Urukiko rwari rwemeje itandukana ryabo, hakaba hari hasigaye ko riterwaho kashi mpuruza.

Umuturage witwa Fayida Faina wabaga ari kumwe na nyakwigendera mu nkiko, yabwiye RADIOTV10 ko kimwe mu byo yapfaga n’umugabo we, ari ikibazo cy’ubushoreke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko umugabo wa nyakwigendera ari we wamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo byakozwe, n’abamufashije, n’ibindi byose bijyanye n’iperereza. Ni abantu bari bamaze igihe kirekire bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ndetse bari bari no mu nzira zo gutandukana.”

Dr Murangira uvuga ko ukekwaho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza, yaboneyeho guha ubutumwa abaturage by’umwihariko abafite amakimbirane.

Ati “Ntabwo byari bikwiye ko umuntu ashobora kugirana n’undi amakimbirane, icyo yaba shingiyeho cyose, yaba imitungo, ubusambanyi, gucana inyuma hagati y’abashakanye, ntabwo byagombye kugera aho umwe yica undi, ntabwo kwihorera cyangwa gushaka kwica undi muntu ari wo muti, kuko wamwica na we uba uzakurikiranwa kandi uba uzafatwa ugafungwa.”

Dr Murangira avuga ko mu gihe abantu babona ko amakimbirane yababanye maremare, badashobora kuyikemurira ubwabo, bakwiye kugana inzego zikabibafashamo.

Abatuye muri aka gace bashenguwe na nyakwigendera

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Barakagira Karaboneye says:
    2 years ago

    Bagiye babatandukanya vuba na bwangu se? Ko mbona impfu zibaye agatereranzamba ? Leta nishake uko ubashyingiranywe batandukana peee bitaruhije, naho ibindi birakabije peeee

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)

Next Post

Uburyo budasanzwe injangwe yisanze itunze akayabo k’amamiliyari

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uburyo budasanzwe injangwe yisanze itunze akayabo k’amamiliyari

Uburyo budasanzwe injangwe yisanze itunze akayabo k’amamiliyari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.