Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ngoma: Usanzwe ari umuyobozi yacaniriye amazi amaze kwatura ayamena ku mugabo we

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in Uncategorized
0
Ngoma: Usanzwe ari umuyobozi yacaniriye amazi amaze kwatura ayamena ku mugabo we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, yashyuhije amazi amaze kubira ayamena ku mugabo ngo kuko na we amaze iminsi amuhohotera.

Uyu mugore w’imyaka 47 y’amavuko usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama, yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ubu akaba afungiye kuri station ya Sake.

Naho umugabo w’uyu mugore wamenweho amazi ashyushye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Jabana.

Nsanzuwera Michelle uyobora Umurenge wa Jarama yatangaje ko uyu mugore wamennye amazi ashyushye ku mugabo we, yamusanze aho yari aryamye mu cyumba agahita ayamusukaho agahita yangirika mu gatuza no ku maboko.

Uyu muyoboz avuga ko uyu mugore usanzwe ari umuyobozi akimara gufatwa yatangaje ko ibi yabikoze kuko umugabo we na we amaze iminsi amukubita ubwo yabaga atashye yasinze.

Ati “Umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda intonganya zo mu rugo kandi ko mu gihe bagize amakimbirane bakwiye guhita bitabaza inzego zikabafasha kuyashakira umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 4 =

Previous Post

Abantu 16 bapfuye bahiriye mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka igakongoka

Next Post

Abanyarwanda bakomeje guhunga inkingo…Muri Congo bamaze kwakira abasaga 120 biganjemo Abadivantisiti

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bivugwa ko bari bahunze amabwiriza ya COVID-19

Abanyarwanda bakomeje guhunga inkingo…Muri Congo bamaze kwakira abasaga 120 biganjemo Abadivantisiti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.