Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni ibihano bisekeje- KNC yavuze ku bihano bya FERWAFA birimo gucibwa ibihumbi 50Frw

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Ni ibihano bisekeje- KNC yavuze ku bihano bya FERWAFA birimo gucibwa ibihumbi 50Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari Perezida wa Gasogi United, yavuze ku bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko bisekeje kandi ko azabijuririra kuko yumva arengana.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze itangazo rigaragaza ibihano byafatiwe KNC kubera imyitwarire mibi yamuranze.

Iri tangazo rivuga ko inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, rivuga ko iyi nama yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal.

Ibi bishingiye ku byo yavuze nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC, ubwo yabazwaga ku byo kugurisha imikino biri muri ruhago yo mu Rwanda, akavuga ko Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal ari we wabibazwa kuko abivugwaho.

Kuri iyi ngingo, Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw

Uyu muyobozi wa Gasogi United aganira na Royal Fm mu kiganiro Royal Sports, yavuze ko atemera ibyo bihano yafatiwe kandi ko ari ibihano bisekeje.

KNC yavuze ko agomba kujyana ubujurire bwe muri komisiyo ishinzwe ubujurire muri FERWAFA kuko ngo ibihano yahawe atabyemera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 4 =

Previous Post

Ubumwe bwacu burenze ubw’amateka, turi bamwe- Muhoozi yasabiye umugisha ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Next Post

Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.