Umunyapolitiki w’umuherwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi yarakariye ubutegetsi bwamwimye uruhushya ngo indege ye ize kumufata, avuga ko muri iki Gihugu hari abantu bitwara nk’aho bakiguze, ariko ko niyo baba barakiguze bamubwira amafaranga bakishyuye akayabasubiza.
Uyu munyapolitiki wabaye Guverineri wa Katanga, akaba asanzwe anafite ikipe y’umupira w’amaguru ya Tout-puissant Mazembe, yatangaje ibi nyuma yuko abuze uko ahaguruka mu Congo yerecyeza i Doha muri Qatar aho agomba yitabiriye inama nk’umunyamuryango wa FIFA ndetse no kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzaba tariki 18 Ukuboza 2022.
Uyu muherwe wababajwe n’uburyo gahunda ze zitagenze uko yaziteguye, yavuze ko indege ye igomba kumujyana muri Qatar yimwe uburenganzira bwo kuza kumufata ku Kibuga cy’Indege cya Lubumbashi.
Yagize ati “Nasabye uruhushya rw’indege hashize icyumweru ariko umuyobozi w’ubutasi yafashe icyemezo cyo kutayemerera.”
Yakomeje agaragaza agahinda aterwa n’ibi byemezo bifatwa n’abategetsi, ati “Sinzi niba Congo ari iya bamwe gusa, wagira ngo baguze iki Gihugu, ariko niba baranakiguze batubwira umubare w’amafaranga twabasubiza ariko abantu bagahabwa uburenganzira bwabo.”
Moïse Katumbi yakomeje agaragara ko ibibazo nk’ibi atari rimwe cyangwa kabiri bibaye muri iki Gihugu cyabo, ati “Birababaje cyane urebye amateka twakomeje kurwanya ndetse ariko akagenda yisubiramo.”
Moïse Katumbi yavuze ko hari Ibihugu byateye imbere nka Zambia yanasabye uburenganzira bwo kuba yahagurukirayo kikabimwerera ndetse ko ari ho indege ye yari iri akaba ari na ho yagiye guhagurukira.
RADIOTV10