Guverinoma ya Nigeria yafashe icyemezo cyo kuzamurira umushahara bamwe mu bakozi ba Leta ku gipimo kiri hagati ya 25% na 35%. Icyemezo cyatangiye kubahirizwa ku munsi mpuzamahanga w’Abakozi.
Iryo zamurwa ry’umushahara rireba abantu bari mu byiciro bitandukanye ndetse bizatangira gukurikizwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2024.
Itangazo rya Guverinoma, rivuga ko iki cyemezo kireba abakozi bo mu nzego z’ubuzima, uburezi ndetse n’umutekano muri muri iki Gihugu cya Nigeria.
Nanone kandi umushahara fatizo, washyizwe ku bihumbi 450 by’Ama-Naira [arenga ibihumbi 350 Frw] ku mwaka ndetse n’ibihumbi 37 Naira [ibihumbi 30 Frw] ku kwezi.
Kuva mu mwaka ushize ubwo Perezida Bola Tinubu yajyaga ku butegetsi, yafashe ingamba zajegeje ubukungu bwa Nigeria ndetse bituma agaciro k’ifaranga gatakara ku kigera cya 60% ugereranyije n’idorali, byatumye imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu itegura imyigaragambyo yo gusaba ubutegetsi kuvugurura igiciro cy’umushahara fatizo dore ko ngo utajyanye n’igiciro cy’ubuzima.
Nubwo hongerewe umushahara ku bakozi bamwe ba Leta, hari abo bitanyuze, ndetse bavuga ko bazakomeza gusaba ko umushahara fatizo uvugururwa.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10