Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje umuti w’ikibazo cy’Inyamaswa y’amayobera imaze iminsi yica Inka z’aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko nibiba ngombwa izaraswa.

Hamaze iminsi humvikana aborozi batabaza kubera inyamaswa y’amayobera ikomeje kwica Inka mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu ndetse no mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyezu, aherutse kohererezwa ubutumwa n’umwe mu burozi bo muri aka gace, amusaba kubavuganira mu nzego zikabakiza iyi nyamaswa bataraca iryera.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter y’uyu Munyamakuru, bugaragaza ubwo yari yandikiwe n’umuturage wavugaga ko “Iyi nyamaswa imaze inyana zo mu Gishwati kandi abatunzi n’abashumba bananiwe kuyifata. Ntibanayibona. Imaze kurya inyana zirenga 35.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB bwari bwatangaje ko iki kibazo bwakimenye kandi ko buri gukorana n’inzego zinyuranye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano mu gushaka umuti wacyo.

Uwitwa Karegeya uzwi nka Ibere rya Bigogwe kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare yashyize ubutumwa kuri uru rubuga buherekejwe n’ifoto igaragaza indi Nka yishwe n’iyi nyamaswa.

Ubutumwa yari yasangije inzego zinyuranye zirimo RDB, Karegeya yari yagize ati “turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutinda kudutabara niko inka zishira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari wasubije ubutumwa bwa Karegeya ko nk’abayobozi bareberera abaturage na bo badatuje kubera iyi nyamaswa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter atangaza ko yavuganye n’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo.

Ministiri Gatabazi, yagize ati “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko Francois yabagezeho hamwe n’itsinda rya Polisi y’u Rwanda na RDB. Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe nibitarangira natwe turaza tubafashe.”

Mu mpera z’umwaka ushize, mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano ziherutse kurasa imvubu yari imaze iminsi yonera abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 3 =

Previous Post

Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko

Next Post

Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Kigali: Gukingira bigiye gukorwa hifashishijwe imodoka izajya ijya ahahura abantu benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.