Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwarimu wo mu Karere ka Nyabihu wari wasezeye ku kazi avuga ko atakwikingiza COVID-19 akaza kwisubira agasaba Ubuyobozi bw’Akarere kugasubiramo ndetse akanikingiza, yemerewe gusubira mu kazi ke.

Uyu mwarimu witwa Ntirujyinama Benjamin wo mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, mu ntangiro z’Ukuboza 2021 yari yasezeye ku kazi kuko yavugaga ko atakwingiza COVID-19.

Izindi Nkuru

Gusa tariki 31 Ukuboza 2021 yanditse indi baruwa asaba gusubira mu kazi yakoreraga ku kigo cy’amashuri cya cya Nganzo “Kubera ko ubushake wo kwikingiza COVID-19 butari bwakabonetse, none ejo tariki 30/12/2021 narakingiwe nk’uko bigaragazwa na message ya RBC yometse kuri iyi baruwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yatangaje ko ntacyabuza ubuyobozi kwemerera uyu mwarimu gusubira mu kazi kuko ari ubushake bwe kandi bugomba kubahirizwa.

Yagize ati “Nanone twebwe nk’abayobozi b’abaturage tugomba kubegera tukabagira inama, mu kumwegera rero nk’uko twegereye abandi bose atubwira ko yarangije kwikingiza ashyiraho na code yikingirijeho tubona ni byiza.”

Uyu muyobozi avuga ko kigambiriwe atari ukubona umuntu akora ibintu nka biriya byo kwikura mu kazi ku mpamvu zidafite aho zishingiye.

Ati “Kubera y’uko tutari twanamusubiza ubusabe bwe twarabwumvise. Ikindi kiza kirimo ni uko nyuma yaho abandi benshi barikingije.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru