Mu Kagari ka Rambya, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, Umuyobozi wa SACCO-Buruhukiro yarashwe n’umusekirite wahoze arinda kuri iki kigo cy’imari aho yamurashe amusanze iwe mu nzu.
Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza ahagana saa 21:30’ mu Kagari ka Rambya mu Murenge wa Buruhukiro aho umuyobozi wa SACCO asanzwe aba.
Uyu musekirite witwa Ntakirutimana Bosco yarindaga kuri SACCO Buruhukiro ahasanzwe hayoborwa na Dusingizimana Moise w’imyaka 36.
Umukozi wa Dusingizimana Moise witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ni we watabaje nyuma y’uko umukoresha we arashwe mu nda agakomereka.
Uyu mukozi w’uwarashwe, yavuze ko sebuja yatashye nk’uko bisanzwe ageze mu nzu ni bwo umusekirite Ntakirutimana Bosco yamwinjiranye ahita amurashisha imbunda yakoreshaga mu gucunga umutekano kuri Umurenge SACOO Buruhukiro.
Dusingizimana Moise warashwe n’umusekirite yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Buruhukiro kugira ngo yitabweho kuko yakomeretse cyane mu nda mu gihe Polisi yo muri aka gace yahise itangira gushakisha uyu musekirite wahise yihisha nyuma yo kumurasa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu musekirite yafashwe ubu akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Musebeya.
Ati “Yamugenze runono amurasira iwe ariko yahise afatwa.”
Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye uriya musekirite arasa Manager wa SACCO. Cyakora abaturage bavuga ko ngo yamuhoye ko yamugambaniye akamwimura mu kazi ko gucunga iriya SACCO, bakamujyana gukorera mu mujyi wa Nyamagabe.
Dr Murangira avuga ko uriya musekirite yari yagambiriye kwica ngo kuba atishe uwo yarashe si kubwe.
Ati “Akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica, icyaha kimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka 25.”
RADIOTV10