Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifatanye abantu batandatu litiro 730 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, yaburiye abishoye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubihagarika kuko hashyizwe imbaraga mu kubirwanya.
Aba bantu batandatu bafashwe, barimo umwana ufite imyaka iri munsi ya 18, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Gacyamo mu Kagari ka Rugali mu Murenge wa Rwerere.
Aba bantu batandatu bafatanywe kandi ibilo 18 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi, aho ibi biyobyabwenge bari babivanye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Nyuma yo gufatwa, aba bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Butaro mu Karere ka Burera, naho abandi bahise batoroka, bakaba bakomeje gushakishwa na Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
SP Mwiseneza Jean Bosco yaburiye abishoye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye, bityo ko bakwiye kubihagarika mu maguru mashya.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Polisi y’u Rwanda kandi yakunze kuvuga ko ibiyobyabwenge biri no mu bizamura ibindi byaha, kuko ababinyoye banisanga mu bindi bikorwa bibi, birimo urugomo.
RADIOTV10