Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu 14 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda na yo yemeje ko yakiriye barindwi.
Mu kwezi gushize, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu barindwi bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo bane bemeye kuzaguma mu Rwanda, mu gihe abandi batatu bashaka kuzasubira iwabo.
Aba bantu bakiriwe nyuma yuko mu ntangiro za kuri kwezi kwa Munani, Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko yagiranye amasezerano y’ubwumvikane n’iya USA yo kuzakira abantu 250 bari muri America mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yabwiye abanyamakuru ko Igihugu cye na cyo cyemeye kwakira Abo muri Abaturage bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba bazirukanwa na USA ndetse ko cyamaze kwakira 14 ba mbere.
Itsinda ry’abantu 14 bakiriwe n’iki Gihugu, barimo abakomoka muri Nigeria ndetse n’undi umwe w’Umunya-Gambia. Perezdia John Dramani Mahama yavuze ko Igihugu cye cyafashije abo baturage gusubira mu Bihugu byabo.
Gusa Mahama ntiyatangaje umubare ufatika w’abo Ghana yemeye kuzakira, gusa akaba yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba n’ubundi iki Gihugu gisanzwe giha ikaze abo muri Afurika y’Iburengerazuba kukizamo badasabye Visa.
Yagize ati “Twasabwe na US kwemera kubera igihugu cya gatatu cyakira abazirukanwa muri US, kandi twabyemeranyijweho kuko abafite ubwenegihugu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba dusanzwe tubemera ko ari abavandimwe bacu, batajya basabwa visa igihe baje mu Gihugu cyacu.”
Uburyo bwo kohereza abantu mu Bihugu byo muri Afurika, ni politiki ya Perezida Donald Trump yo guhangana n’ikibazo cy’abari mu Gihugu cye mu buryo bunyuranyije amategeko.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abantu batanu birukanywe muri America, bakiriwe n’Igihugu cya Eswatini, abandi umunani bakirwa na Sudan y’Epfo.
RADIOTV10