Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gikomeje gutabwa mu nama n’imitwe cyari kiyambaje mu rugamba gihanganyemo na M23, aho nyuma yuko FDLR igendeye, na RUD-Urunana na yo yagiteye umugongo.
Ubwo imirwano yuburaga hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, iki gisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiyambaje imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni na kimwe mu byababaje u Rwanda kuko FARDC yanafatanyije n’uyu mutwe gutera ibisasu biremereye byaguye mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.
Amakuru ahari ubu, avuga ko Umutwe wa FDLR wakuye abarwanyi bawo muri ubu bufatanye bwa FARDC n’indi mitwe mu rugamba irwanamo na M23.
Amakuru avuga kandi ko umutwe wa RUD-Urunana na wo uri muri ubu bufatanye na wo wamaze gukura abarwanyi bawo mu gace kazwi nka Busanza.
Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile mu gace ka Binza, bwemeje aya makuru ko RUD-Urunana na yo yakuye abarwanyi bayo muri kariya gace ka Busanza aho yari ifite ibirindiro.
Iyi mitwe ikomeje gukuramo akayo karenge, ngo biraterwa no kuba abarwanyi bayo bakomeje kwicirwa n’inzara ku rugamba ndetse ngo FARDC ntibafashe kubona ibyo barya n’imiti nkuko yabibemereye
Gusa hategerejwe indi myanzuro izafatwa kugira ngo iyi mitwe ibone kugaruka ku rugamba kuko yiyemeje gufasha FADRC nkuko FDLR itahwemye kubitangaza ko izatera ingabo mu bitugu igisirikare cya Congo muri uru rugamba rwo guhashya M23.
RADIOTV10