Sunday, September 8, 2024

Nyuma y’uko Sitade Amahoro yuzuye u Rwanda rwaje aho rwaherukaga mu myaka 4 ishize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yashyize hanze urutonde rwa za Sitade zishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga y’iyi Mpuzamashyirahamwe, aho u Rwanda rwisanze rufite ebyiri, ibintu byaherukaga mu myaka ine ishize.

Sitade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, ni zo sitade ebyiri ziri ku rutonde rw’izemerewe kwakira imikino y’ijonjora rya mbere n’irya kabiri mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, ari yo CAF Champions League na Confederation Cup 2024-2025.

Uru rutonde rwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ruriho n’Ibihugu bidafite sitade n’imwe ishobora kwakira iyi mikino, aho nko mu karere harimo u Burundi, Kenya ndetse na Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe u Rwanda, Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, buri kimwe gifitemo sitade ebyiri.

Igihugu gifite sitade nyinshi kuri uru rutonde rwa CAF, ni Afurika y’Epfo, ifiteho sitade cumi n’imwe, naho Morocco na Algeria, na zo buri imwe kikagira zirindwi.

Biteganijwe ko iyi mikino izaba hagati ya tariki 16 Kanama kugeza ku ya 22 Nzeri. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC yatwaye ikombe cya Shampiona ya 2023-2024 na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Kuva muri 2020, ni ubwa mbere u Rwanda rugize Sitade zirenze imwe zakwakira imikino mpuzamahanga ku rwego rw’amakipe asanzwe (Club) ndetse no ku rwego rw’amakipe y’Ibihugu.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts