Omborenga Fitina agiye kumara azamara ukwezi adakandagira mu kibuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro w’iburyo wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Omborenga Fitina uherutse kuvunikira mu mukino wahuzaga Amavubi na Uganda Cranes, azamara ibyumweru bine adakina.

 

Izindi Nkuru

Ombolenga Fitina agiye kumara ibyumweru bine atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino Uganda yatsindiyemo u Rwanda 1-0 i Kigali.

 

Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Ombolenga yitaweho n’abaganga basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine binatumye atazagaragara mu mukino ikipe ya APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia.

 

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyiteguro yitegura imikino ya CAF Champions League aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 ukwakira iyi kipe igomba gucakirana na Etoile Du Sahel.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru