Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu wa Rayon Sports, Leandre Willy Onana Essomba, ukomoka muri Cameroon, byaramutse bivugwa ko yateye utwatsi ubusabe bwo kuba yakinira Amavubi, yavuze ko bamubeshyera kuko atabyanze, ahubwo ko habayeho kutumvikana ku cyo yasabye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hatambutse amakuru avuga ko uyu rutahizamu ufite ubuhanga bwihariye, yanze gukinira Amavubi.

Ibi byatangajwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alós Ferrer mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru kimwe gikorera mu Rwanda, wagize ati “Onana yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda.”

Carlos Alós Ferrer yakomeje avuga ko umwanzuro wa Onana ugomba kubahwa, ahubwo hagakurikiraho izindi nzira zo gushaka abandi bakinnyi bashobora gukinira Amavubi bakina hanze.

Uyu Munya-Cameroon, Onana yahise atangaza uruhande rwe mu kiganiro yagiranye na Radio ikora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda.”

Uyu rutahizamu yakomeje anahishura icyo yasabye ntagihabwe cyatumye na we adashyira mu bikorwa ibyo yasabwaga, avuga ko yari yatse ibihumbi 80 USD (arenga miliyoni 80 Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − six =

Previous Post

Umuyobozi ukomeye mu Burusiya yakiranywe icyubahiro cyinshi i Burundi (AMAFOTO)

Next Post

Dutere ijisho muri Sitade Amahoro iri kunagurwa izaba iteye amabengeza niyuzura (AMAFOTO)

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutere ijisho muri Sitade Amahoro iri kunagurwa izaba iteye amabengeza niyuzura (AMAFOTO)

Dutere ijisho muri Sitade Amahoro iri kunagurwa izaba iteye amabengeza niyuzura (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.