Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira ngo gikomeze gutengamara kinahangane n’ibibazo bihari, kandi ko ntawundi ubifitiye uburambe atari we.

Ouattara uri ku butegetsi kuva muri 2010, yatangaje ibi mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo y’Igihugu uri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025.

Yagize ati “Niyamamarije kuba umukandida kuko nshaka ko Côte d’Ivoire dukunda ikomeza kuba Igihugu gitengamaye, kirangwa n’amahoro n’umutekano.”

Perezida Ouattara yakomeje avuga ko ubuzima bwe ndetse n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu bimwemerera kongera kwiyamamariza manda nshya.

Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 83 y’amavuko, uyobora Côte d’Ivoire kuva mu 2010, yavuze ko Igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imari bitigeze bibaho mbere, bityo ko guhangana n’ibi bibazo bisaba umuntu ufite uburambe mu buyobozi nk’ubwo afite.

Yagize ati “Mu by’ukuri, iterabwoba rikomeje kwiyongera muri aka karere, ndetse n’ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga ku buryo bishora kugira ingaruka zikomeye ku Gihugu cyacu.”

Ishyaka rye, Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP), ryamutoye ngo yongere arihagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mezi abiri ari imbere, ryamushimye ku byo yagejeje ku Gihugu, mu gihe cyose amaze ku butegetsi, rinamugaragaza nk’umwihariko wo gukomeza gutanga umutekano n’ituze muri aka karere.

Biteganyijwe ko Perezida Ouattara azahangana n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na we mu matora ari imbere, barimo Umuyobozi w’Ishyaka rya Democratic Party of Ivory Coast (PDCI), Tidjane Thiam, ndetse n’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Laurent Gbagbo, uyobora ishyaka African People’s Party of Ivory Coast (PPACI), igihe cyose bazaba babonye uburenganzira bwo kwiyamamaza, kuko kugeza ubu bakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

Ni mugihe aya mashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangije ubukangurambaga bwo gusaba ko abayobozi bayo bakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza basubizwaho mbere yuko amatora ya Perezida aba.

Gutanga ibyangobwa bisaba kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri Côte d’Ivoire, bizasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, mbere yuko icyiciro cya mbere cy’Amatora y’Umukuru w’Igihugu gitangira tariki 25 Ukwakira 2025.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 6 =

Previous Post

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Next Post

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.