Umupadiri ukomoka muri Afurika y’Epfo wagaragaye afite uburanga buhebuje ndetse n’inyigosho zigezweho mu rubyiruko, unagaragara ku mbuga nkoranyambaga abyina mu mbyino zigezweho, akomeje gukura mu byabo ab’igitsinagore bo muri Kenya, bamukunze bihebuje.
Uyu mupadiri witwa Karabo Papa yagaragaye mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, arimo ayo ari guturisha igitambo cy’Ukarisitiya.
By’umwihariko abakobwa bo muri Kenya ni bo bamusariye, ndetse bakaba basabye Perezida w’Igihugu cyabo William Ruto, ko yamubazanira akabasomera misa.
Bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko inyogosho ye n’ubwanwa bibakurura abandi barasaba kujya gusoma misa i Nairobi muri Kenya.
Urugero rwa bamwe muri abo, ni Uwitwa @Carol_lisa yatanze igitekerezo amwandikira ati “Ndakwinginze Padi dusure i Nairobi uri mwiza.”
Abandi bakobwa biyemeje ko bagiye gusaba Perezida William Ruto kugira ngo azatumire Padiri Papa Karabo aze asengere abagore.
@mmatlou_gabriel_morifi Fr Karabo First Mass #ProudlyCatholic #CatholicPriest #CatholicChurch #CatholicTiktok #DifelaTsaBakriste
Uwitwa Sonia na we yagize ati “Ruto dukeneye uyu mupadiri azaze mu Gihugu cyacu asengere abagore kandi tugusezeranyije ko tuzahinduka burundu.”
Ibitangazamakuru byo muri Kenya birimo Standard Media dukesha iyi nkuru, bikomeje kwandika kuri iyi nkuru ndetse bavuga ko bamwe mu bagore n’abakobwa bashaka kuzajya muri Afurika y’Epfo kumva misa izaba yasomwe n’uyu mu Padiri w’uburanga.
Padiri Papa Karabo akurikirwa n’abarenga ibihumbi 28 ku rubuga rwa Tiktok ari na rwo asangizaho abantu aya mashusho yatumye abakobwa bamusarira.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10