Paris: U Rwanda rutwaye igikombe cy’Isi rutsinze Brazil

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’amarerero ya PSG (PSG Academy World Cup), Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, yegukanye igikombe itsinze iya Brazil.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, itsinze amakipe ane yose yo mu Bihugu bizwiho ibigwi mu mupira w’amaguru.

Izindi Nkuru

Ku wa Gatandatu iyi kipe y’u Rwanda ya Academy ya Paris Saint Germain y’abatarengeje imyaka 13, yari yanyagiye ikipe y’igihugu ya Qatar ibitego 6-0 ndetse inatsinda iya Korea ibitego 4-0.

Ejo ku Cyumweru ikipe y’u Rwanda yanyagiye iya Leta Zunze Ubumwe za America ibitego 5-1 inatsinda u Bufaransa 3-0 bituma ikatisha itike ya 1/2 aho yasakiranye n’iya Misi iyitsinda ibitego 3-2 igita ikatisha itike ya final.

Kuri uyu wa Mbere iyi kipe isanzwe ikorera imyitozi i Huye mu majyepfo y’u Rwanda, yakinnye umukino wa nyuma na Brazil, iyitsinda 1-0, ihita yegukana igikombe.

Aba bana b’u Rwanda bahagurutse i Kigali ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 19 Gicurasi, ni ubwa mbere bitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatandatu.

Muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG, u Rwanda rwari rufitemo amakipe abiri arimo iyi y’abatarengeje imyaka 13 yegukanye igikombe ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 11.

Byari ibyishimo bidasanzwe

RADIOTV10

Comments 1

  1. Congratulation from Paul

Leave a Reply to Niyizurugero Paul Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru