Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ari mu Gihugu yagombaga guhuriramo na Tshisekedi mu minsi ishize

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ari mu Gihugu yagombaga guhuriramo na Tshisekedi mu minsi ishize
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’akazi, azanahuriramo n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Nkuko tubikesha itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Kagame yageze i Doha.

Iri tangazo ryatambutse kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, rigira riti “Perezida Kagame yageze i Doha mu ruzinduko rw’akazi, azanahuriramo na Nyicicyubahiro Umuyobozi w’Ikirenga Sheikh Tamim bin Hamad bazagirana ibiganiro ku mishinga y’imikoranire ihuriweho n’Ibihugu byombi.”

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar nyuma y’amezi abiri yaragombaga n’ubundi kuhagirira uruzinduko yagombaga guhuriramo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Perezida Kagame Paul yagombaga guhurira na Tshisekedi muri Qatar muri Mutarama uyu mwaka, bakagirana ibiganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ibi biganiro ntibyabaye.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, yagarutse ku bushake bw’abakomeje gushaka uburyo ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC), byakemuka, avuga ko hari n’igihe yagombaga guhura na mugenzi we Tshisekedi muri Qatar.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavugaga ko ibi biganiro byagombaga kubera muri Qatar bitabayeho, yavuze ko bishobora kuzabaho.

Perezida Kagame yageze i Doha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Next Post

Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.