Perezida Kagame ari muri Turkey mu nama ikomeye izayoborwa na Erdoğan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 yageze muri Turkey aho yitabiriye ihuriro rya gatatu ry’Ubufatanye bwa Africa na Turkey (Africa-Turkey Partnership Summit).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje iby’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza mu butumwa bwanyujije kuri Twitter.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugira buti “Perezida Kagame yageze muri Istanbul aho agiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse muri Africa bitabiriye ihuriro rya gatatu ry’ubufatanye bwa Africa na Turkey [Africa-Turkey Partnership Summit].

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame ageze ku kibuga cy’indege muri Istanbul yakirwa n’akarasisi k’inzego z’umutekano zo muri Turkey.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame w’u Rwanda yatumijwe kanzi izayoborwa na mugenzi we Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ndetse na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat.

Iri huriro rifite insanyamatsiko igira iti “Enhanced Partnership for Common Development and Prosperity”, tugenekereje [Ubufatanye bwimbitse bugamije iterambere no kuzamura ubukungu].

Iri huriro rya Gatatu ry’imikoranire ya Africa na Turkey, riri kubera hamwe imishinga mishya yashorwamo imari mu mikoranire hagati y’Iki Gihugu n’Umugabane wa Africa.

Ibikorwa by’iri huriro kandi bizaberamo ibiganiro bizahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazarebera hamwe ibijyanye n’imibanire ya Turkey na Africa.

Hazanaganirwa kandi ku mishinga yo mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi, uburezi bizahuza ba Minisitiri bo muri izi nzego.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru