Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, amubwira aho abona igisubizo gikwiye kuva.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyize hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Ugushyingo 2023, ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, byakozwe kuri telefone.
Perezidansi ya Repubulika igira iti “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyiza kuri Telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku mpungege zo kwiyongera kw’ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangurabwoko bibera mu burasirazuba bwa DRC.”
Perezidansi ikomeza ivuga ko “Perezida Kagame yashimangiye ko nk’uko abibona igisubizo kitazava mu mbaraga za gisirikare ahubwo gishingiye kuri politiki.”
Nanone kandi Perezida Kagame na António Guterres banaganiriye ku mikoranire igamije kuzana amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hifashishijwe ingamba zashyizweho n’akarere.
Ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, bibaye nyuma y’umunsi umwe umukuru w’u Rwanda anabigiranye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, na byo byagarutse ku bibazo bya DRC.
Muri ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame yamenyesheje Blinken ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yagiye ifatwa n’akarere igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro byo kuri Telefone Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi, bibaye nyuma y’ukwezi kumwe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 yuburanye ubukana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ubwo yari mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye i Yaoundé muri Cameroon, yasubije uwari uyihagarariyemo DRC wongeye gushinja ibinyoma u Rwanda ko rufite ukuboko mu bibazo biri mu Gihugu cyabo, avuga ko umuzi wabyo uri muri Congo.
Dr Biruta wavuze ko ibyo guhora Congo ishinja u Rwanda ibi binyoma aho igeze hose bimaze kumenyerwa, ariko ko atari byo bitazanga umuti w’ikibazo, ahubwo ko yari ikwiye kugaragaza ibibazo nyirizina bihari birimo ihohoterwa rikorerwa ubwoko bumwe bw’Abanyekongo, ndetse n’ikibazo cy’imitwe irimo n’iyakoze Jenoside nka FDLR, idahwema kuburagiza aba Banyekongo no kubakorera ubwicanyi bugamije kubarimbura.
RADIOTV10